Inteko y’Umuco igiye kumurika ubushakashatsi ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 12
Image

Inteko y’Umuco yatangaje ko igiye gushyira hanze ubushakashatsi ku isuzumabipimo ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

Intebe y’Inteko Amb Robert Masozera, avuga ko ubushakashatsi buzashyirwa ahagaragara muri uku kwezi kwa Nzeri kwahariwe umuco wo gusoma no kwandika.

Yagize ati: “Hari ubushakashatsi twakoze mu Nteko y’Umuco tugiye gushyira ahagaragara ku itariki 17 Nzeri nibidahinduka, turashaka ayo matariki ariko uku kwezi ntigushira tutabushyize hanze.”

Ubwo Inteko y’Umuco yakoraga ubushakashatsi, zimwe mu mpamvu yagaragarijwe zo kuba abantu benshi badasoma ibitabo, ni uko batabona ibitabo hafi yabo kandi biri mu kinyarwanda.

Amb Masozera akomeza agira ati: “Ababyeyi ntabwo bazi kubiha agaciro ibijyanye no gusoma. Amasomera ntabwo aragera hirya no hino ariko abafite amahirwe yo kugera aho biri bagombya gusoma ibitabo.”

Intebe y’Inteko Amb Masozera, yavuze ko ukwezi kwa Nzeri kwiswe ukw’igitabo kandi ko kugiye gukorwamo ubukangurambaga mu muco wo gusoma no kwandika.

Ubushakashatsi ku isuzumabipimo ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo, bugiye gushyirwa hanze mu gihe ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bugaragaza ko 79% by’Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika.

Ni mu gihe 68.2% by’Abanyarwanda ari bo basoma ibitabo. Hagati y’abazi gusoma n’abasoma ibitabo, harimo icyuho cya 10.8%.

Imibare ya NISR igaragaza ko gutoza abato gusoma mu muryango, biri ku kigero cya 69.6%. Insanganyamatsiko y’ukwezi kwa Nzeri, kuzatangarizwamo ubushakashatsi, kwahariwe gusoma no kwandika igira iti ‘Duteze imbere gusoma no kwandika muri iki gihe cy’ikoranabuhanga’.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE