Nyaruguru: Abangavu biyemeje gukoresha amahirwe Igihugu cyabahaye bitabira ishuri

Bamwe mu bangavu bo mu Karere ka Nyarugu, bavuga ko bafite intego yo gukunda ishuri, bakirinda kwishora mu ngeso mbi zishobora gutuma amahirwe bahabwa n’Igihugu abaca mu myanya y’intoki.
Umwe muri abo bangavu, avuga ko ashingiye ku mahirwe Igihugu cyahaye umwana w’umukobwa, afite intego yo kwitwara neza mu buzima akayakoresha yitabira ishuri.
Ati: “Navuga ko intego yanjye ari ugukunda ishuri, nkirinda gupfusha ubusa amahirwe Igihugu cyanjye kigenera umwana w’umukobwa, nishora mu ngeso mbi.”
Naho mugenzi we avuga ko kuba umwangavu, bitavuze kwiyandarika, ahubwo bafite ingamba zo gukunda ishuri bakirinda gupfusha ubusa amahirwe Igihugu cyabahaye.
Ati: “Hari igihe umukobwa yumva ko kuba umwangavu ari ugukora icyo ushaka, rero jyewe si uko mbibona, kuko intego ni ugukunda ishuri nkirinda gupfusha ubusa amahirwe igihugu cyampaye, ahubwo nkayakoresha nkora cyane kugira ngo nzaharanire kwigira mu myaka iri imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Byukusenge Assumpta, avuga ko umwana w’umukobwa akwiye gukunda ishuri akimakaza indangagaciro na kirazira.
Ati: “Ubundi umwana w’umukobwa by’umwihariko umwangavu, akwiye kwimakaza indangagaciro zo kwitwara neza birinda ibishuko byabashora mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi, ahubwo bagashyira imbere Indangagaciro zo gukunda ishuri kugira ngo babashe kugera ku ntego igihugu kibifuriza.”
Akomeza asaba abangavu muri rusange, kujya bamenya ko ari bo Igihugu gihanze amaso mu myaka iri imbere, bagakora cyane bakoresheje amahirwe Igihugu cyabahaye, bagakunda ishuri bihatira gutsinda, ubundi bakirinda imyitwarire mibi yatuma batwara inda zitateganyijwe, bityo bakaba bishe ejo habo hazaza.
