Amb. Dr. Murigande yagaragaje ibituma u Rwanda rushima Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image
Ambasaderi Charles Murigande yagaragaje ko u Rwanda rufite impamvu nyinshi zo gushima Imana nyuma y'imyaka irenga 30

Amb Dr Charles Murigande, umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana akaba yaranakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma, yatangaje ko akurikije uburyo yabonye impinduka zagiye ziba muri Guverinoma hari byinshi u Rwanda rwashingiraho rushima Imana.

Amb Dr Murigande ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu no kuyobora za Minisiteri zitandukanye kuri ubu ari Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana.

Amb. Murigande yifashishije urugero rw’imirimo yakoze muri Guverinoma kuva mu 1995, avuga ko hari byinshi byahindutse kandi bikwiye gushimirwa Imana.

Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, Amb. Dr Murigande yifashishije urugero rw’ibyahindutse muri Guverinoma kuva mu 1995, avuga ko bikwiye ko u Rwanda rwashima Imana.

Yagize ati: “Ninjiye muri Guverinoma muri Kanama 1995, icyo gihe ingengo y’imari y’umwaka yatangiraga mu kwa mbere, uwo mwaka wa 1995, ingengo y’imari yari miliyari 54 y’amafaranga y’u Rwanda, ubu Minisiteri zose zirayirengeje.”

Muri uyu mwaka ingengo y’imari niba nibeshye dufite Miliyali ibihumbi birindwi na Miliyoni mirogo itatu n’izindi byikubye inshuro 130, ubwo se nta mpamvu dufite zo gushima nk’Abanyarwanda.”

Dr Muligande akomeza avuga ko hari impinduka nyinshi zabaye zose zishingiye ku iterambere ry’umuturage kandi byose biterwa n’umutekano n’amahoro Imana yatanze ibinyujije mu buyobozi bwiza u Rwanda rufite.

Ikindi muri byinshi bikwiye gutuma Abanyarwanda bashima Imana Amb.Dr Murigande avuga ko harimo n’ibikorwa remezo u Rwanda rumaze kugira byubatswe amahanga avuga ko u Rwanda rurimo kwangiza amafaranga.

Ati: “Uyu munsi turakira inama mpuzamahanga, imikino yo ku rwego rw’isi n’ibindi kubera ubuyobozi butekereza kure bwatwubakiye ibikorwa remezo byiza.

Twubaka Serena Hotel, amahanga yose yaratubuzaga na Banki y’Isi bakatubwira ko tugiye kwangiza amafaranga kuko ntabazayizamo, ariko uyu munsi nitwe tubakira, dufite ibyo gushima byinshi.”

Icyakora ngo nubwo hari byinshi byo gushima Imana abategura Rwanda Shima Imana bavuga ko bikiri imbogamizi kuko abantu bumva ko hari abakwiye gushima n’abandi bitareba ari na yo mpamvu bahisemo ko muri uyu mwaka icyo giterane kitabera kuri Sitade Amahoro nk’uko byari bisanzwe ahubwo kikabera mu matorero atandukanye yo mu Rwanda kugira ngo abantu bumve ko ari ari ibya bugi wese gushima.

Rwanda Shima Imana igiye kuba ku nshuro ya 13 ikazaba tariki 30-31 Kanama 2025, kugira ngo buri torero rishime ku munsi waryo risengeraho.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE