Hagaragajwe imihanda izakoreshwa mu isiganwa rya “Umusambi Race 2025”

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare FERWACY ryashyize ahagaragara imihanda izakoreshwa mu Irushanwa ry’amagare rizwi nka “Umusambi Race” rigiye gukinwa ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo kubungabunga inyoni y’umusambi.

Iri siganwa rizatangira gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ndetse n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA).

Ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2025, isiganwa rizanyura mu mihanda ya kaburimbo mu rwego rwo kongerera amasiganwa abakinnyi bitegura shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.

Ni isiganwa rizakinwa mu byiciro bitandukanye, birimo abagore n’abagabo mu bakiri bato ndetse n’abatarabigize umwuga.

Ku wa Gatanu, guhera saa tanu, abasiganwa bazahaguruka ku Cyicaro Gikuru cya RWCA giherereye i Kabuga ahazwi nka Umusambi Village, bakomereze mu Giporoso, bakatire Prince House berekeza Poids Lourds.

Abakinnyi bazazamukira ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha, bamanukire Nyabugogo bakomeza mu Gatsata. Nibaharenga bazakomeza umuhanda wa Karuruma berekeza i Gicumbi muri Miyove mbere yo gusoreza Ibanda.

Abagabo ni bo bazakora uwo muhanda wose ureshya n’ibilometero 104,6; abagore n’ingimbi bo bazakora ibilometero 76 kuko bazahagurukira Karuruma; mu gihe abangavu bo bazakora ibilometero 50.

Bucyeye bwaho ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, hazakinwa amasiganwa yo mu mihanda y’igitaka ‘Gravel Race’. Abazasiganwa mu muhanda w’igitaka bazazenguruka igishanga cya Rugezi, gikikijwe n’imirenge itandatu ya Burera na Gicumbi. Bazahaguruka Butaro berekeze Ibanda ku ntera y’ibilometero 90.

Abakina batarabigize umwuga bakoresha amagare ya Matabaro, bazakoresha bazahaguruka Rwerere basoreze Ibanda muri Miyove. Abo bazaba bakoze intera y’ibilometero 45.

Isiganwa riheruka gukinwa mu 2024 ryegukanywe na Niyonkuru Samuel mu bagabo, Irakoze Neza Violette mu bagore, Nshutiraguma Kevin mu ngimbi na Iragena Charlotte mu bangavu.

Uyu mwaka RWCA izaba yizihiza imyaka 10 imaze ibungabunga imisambi aho yavuye ku 300 ikagera kuri 1 293 mu 2024.

Niyonkuru Samuel ni we wegukanye isiganwa ry’Umusambi Race 2024
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE