Impeshyi irakomeje nk’uko bisanzwe- Meteo Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kanama kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31, mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’Impeshyi.
Ibipimo by’ubushyuhe
Ubushyuhe buteganyijwe buri ku gipimo cy’ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kanama.
Ubushyuhe bwo hejuru (bwinshi) buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 buteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30 buteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, Amayaga, kimwe no mu Turere twa Bugesera, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, ubu bushyuhe buteganyijwe kandi mu majyaruguru n’uburasirazuba bw’amajyepfo y’Akarere ka Kirehe, igice gito cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Karongi no mu kibaya cya Bugarama.
Ubushyuhe bucye buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20 buteganyijwe mu Karere ka Nyabihu, uburengerazuba bw’Akarere ka Musanze no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.
Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 6 na 16. Ahateganyijwe gukonja cyane kurusha ahandi hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisius 6 na 8, ni mu Karere ka Nyabihu, uburengerazuba bw’Uturere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru, uburasirazuba bw’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.
Ahateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 14 na 16 ni mu bice byo hagati n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, amajyepfo y’Akarere ka Kamonyi, uburasirazuba bw’Akarere ka Ruhango, igice gito cyo hagati mu Karere ka Huye, ndetse no mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe kimwe no mu kibaya cya Bugarama.
Imvura iteganyijwe
Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na 25 ni yo iteganyijwe mu Gihugu, ikaba iri hasi y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice., kuko ubusanzwe yabaga iri hagati ya milimetero 0 na 50.
Hateganyijwe ko aho imvura izagwa, iminsi izagwamo izaba iri hagati y’umunsi umwe (1) n’ibiri (2) bitewe n’imiterere ya buri hantu, ikaba iteganyijwe cyane cyane mu matariki ya 25 na 26 z’uku kwezi.
Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 25 ni yo nyinshi, iteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20 iteganyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba uretse igice gito cy’uburasirazuba bw’Akarere ka Ngororero, amajyaruguru y’Uturere twa Muhanga, Gakenke na Rulindo, uburengerazuba bw’Uturere twa Gicumbi, Nyamagabe na Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 5 na 10 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo uretse mu bice by’Amayaga, ndetse n’amajyaruguru y’Akarere ka Rwamagana.
Ahasigaye mu Gihugu, hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero 5.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu Turere twa Kirehe na Karongi, amajyepfo y’Akarere ka Kayonza, uburasirazuba bw’Uturere twa Ngoma na Rubavu, uburasirazuba n’amajyepfo by’Akarere ka Rutsiro, uburasirazuba n’uburengerazuba by’Akarere ka Nyamasheke, amajyaruguru y’Uturere twa Rusizi, Musanze na Burera.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, Amayaga, mu Turere twa Bugesera Rwamagana, Muhanga na Gakenke, uburasirazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Karongi, Ngororero, Nyabihu na Musanze, uburengerazuba bw’Uturere twa Burera, Rubavu na Rutsiro.
Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda.