Rutsiro: Bafite akanyamuneza baterwa n’amazi meza bahawe

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kanama 20, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Mburamazi, Umudugudu wa Murunda bavuga ko bishimira amazi baherutse guhabwa bagaragaza ko bisigaye byarabarinze kuvoma amazi mabi no gukoresha ibirohwa.

Bagaragaza ko kandi hari ubwo abana babo basibaga ishuri kubera ko bagiye gushaka amazi ariko ubu bakaba biga neza.

Uwitwa Nyirabizimana Eugenie , yagize ati: “Ikibazo cy’amazi hano cyari kimaze imyaka  myinshi ariko ubu cyavugutiwe umuti. Twajyaga kuvoma iyo epfo munsi y’umuhanda tukayazana twananiwe kubera ko harazamuka cyane kubera umusozi, imvura yaba yaguye akaba mabi tukabura amazi cyangwa tugapfa gukoresha ibirohwa.”

Yakomeje agira ati: “Hari ubwo noherezaga umwana ngo ajye kuvoma yagerayo yasangayo abantu benshi bigatuma atinda, ugasanga rimwe na rimwe asibye ishuri. Ariko ubu turashima Leta yacu yumvise ijwi ryacu ikayaduha hafi. Ubu njyayo, n’umwana akajyayo ntibidutware n’iminota itatu kuko ni hafi cyane.”

Hategekimana Veronica we yagize ati: “Imana yaduhaye amazi yarakoze cyane. Mbere byari bigoye ko tumesa twisanzuye, kuko umuntu yabaga atinya ko ashobora kuyakoresha kubona andi bikagorana gusa ubu iminota itatu mba mvomye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette yabwiye Imvaho Nshya ko abo baturage bahawe amazi koko kandi ko n’ahandi muri uwo Murenge hataragera amazi bari gukora uko bashoboye ngo abagereho nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo kugeza amazi ku baturage bose.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ikibazo cy’amazi kuri abo baturage cyari gisanzwe kizwi kuko bavomeraga ku miyoboro isa n’aho ishaje bigatuma habaho ibura ry’amazi rya hato na hato nyuma y’aho rero tumaze kubona ko abaturage babura amazi mu buryo busa n’aho bwahoragaho, habayeho kuvugurura iyo miyoboro kugira ngo bajye babona amazi mu buryo buhoraho kandi si igikorwa gihagaze.”

Kajabo Sylvator Umukozi wa WASAC mu Karere ka Rutsiro, yabwiye Imvaho Nshya ko abo baturage bahawe amazi kandi ko ibikorwa bikomeje kugira ngo n’ahandi ahagere, yemeza ko kugeza ubu muri ako Karere bageze ku kigero cya 67% mu ngo zifite amazi meza.

Yagize ati: “Ni byo abo baturage babonye amazi kandi umuyoboro wa Nganzo Nyamaraba wari usanzwe ubaha amazi wari ushaje, ubu rero imirimo yo kuwuvugurura igeze kure, hongerwamo ibigega bishyashya kugira ngo bakomeze babone amazi meza.”

Usibye uwo muyoboro wa Nganzo Nyamaraba urimo kuvugururwa muri uwo Murenge wa Murunda, Kajabo Sylvator yabwiye Imvaho Nshya ko biteze andi mazi azaturuka mu Karere ka Karongi, nayo azahabwa abaturage bo muri uwo Murenge mu bice bifite amazi make kugeza ubu.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kanama 20, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE