Nyamasheke: Inkuba yakubise abantu 8 inatwika kashipawa 7

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Mugitondo cyo ku wa 18 Kanama 2025, inkuba yakubise abaturage 8 bo mu ngo 4 zinyuranye bo mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Jurwe, Umurenge wa Rangiro,akarere ka Nyamasheke, inatwika kashipawa (cashpower) 7 muri uwo Mudugudu, ku bw’amahirwe  ntihagira uhasiga ubuzima.

Umuturage wo muri uwo Mudugudu wavuganye na Imvaho Nshya, yavuze ko hari mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 z’igitondo yumva induru ko hari abakubiswe n’inkuba.

Ati: “Igikuba cyabaye nk’igicitse mu Mudugudu kuko uretse uwo mukecuru, yanakubise abandi barimo abana bato, twumva ngo umugore witwa Nyiranzahabwanimana Rosette imubabuye umubiri guhera mu rukenyerero kugeza ku birenge, abandi bavuga ko baribwa umujtwe cyane, twumva birayoberanye ni bwo twahamagaraga abayobozi.”

Mugenzi we na we Imvaho Nshya yahamagaye, yavuze ko iyi nkuba yanakubise kashipawa nyinshi atahise amenya umubare, umuriro uhita ubura mu Mudugudu wose, abaturage bamera nk’abacitsemo igikuba.

Ati: “Byasabye ko abayobozi baza kuduhumuriza, gusa n’abacitsemo igikuba kuko imvura yari yaraye igwa ubyutse ngo ayigendemo ajye mu kazi akumva ngo ku muturanyi we inkuba yahakubise, abandi bakabona kashipawa zabo zahiye.”

Bashima imbaraga zashyizwemo n’abayobozi babo ngo bitabweho kuko babonaga ari ikibazo, bataranamenya mu by’ukuri umubare wose w’abo yakubise, abatakaga bajyanwa kuri poste de santé ya Jurwe, abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Rangiro baza kubitaho, baravurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko abakubiswe n’inkuba ari 8 bo mu ngo zinyuranye, mu Mudugudu wa Gatagara.

Barimo umukecuru w’imyaka 60, abagore 3 barimo uw’imyaka 30, uwa 37 n’uwa 42, umugabo w’imyaka 35 n’abana 3 barimo uw’imyaka 5, uw’irindwi  n’uw’imyaka 9.

Ati: “Byari mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 z’igitondo babyutse bamwe bari kureka amazi. Abo byagaragaraga ko bari bameze nabi ni umukecuru w’imyaka 60 watakaga cyane umutwe, bigeraho no kuvuga biranga, n’umugore w’imyaka 30, abandi wabonaga ari nk’ihungabana gusa bagize.”

Uwizeyimana yavuze ko bitaweho n’abaforomo baturutse ku kigo nderabuzima cya Rangiro bose bakaba batashye, bameze neza.

Yanavuze ko ako Kagari ari agace kiganjemo inkuba cyane, mu nama n’abaturage yakurikiyeho yo kubahumuriza, haganiriwe ku buryo buri rugo rwagira umurindankuba.

Ikindi yavuze ni uko ahahurirwa n’abantu benshi, nko mu nsengero, ku mashuri n’ahandi imirindankuba ihari, hagiye kurebwa niba ikora neza, inujuje ibisabwa ku buryo yarinda gukubitwa n’inkuba.

Yanongeyeho ko hagiye gushakishwa, ku bufatanye na REG, uburyo izo kashipawa zahiye zisimbuzwa abaturage ntibakomeze kubura umuriro, anasaba abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, birinda kureka amazi, gucomeka ibyuma ku mashanyarazi n’ibindi.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE