Musanze: Imvura idasanzwe yahitanye igikoni cy’ishuri ribanza rya Rungu

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Mu ijoro ryo ku itariki ya 18 Kanama 2025, imvura idasanzwe yasenye igikoni cy’ishuri ribanza rya Rungu riherereye mu Murenge   wa Gacaca, Akagari ka Kabirizi, mu Karere ka Musanze, hagenda ibikuta bibiri igisenge kirasigara.

Iyo mvura yaguye mu ijoro yamanukanye amazi menshi yiroshye mu muferege, amazi yinjira mu butaka ahitana igikoni, gusa ngo hari hari n’imirimo yo kubaka, ngo barakomerezaho basane, cyane ko amazi yinjiye mu musingi bateguraga nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’iryo shuri, Rutaga Evariste

Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje kubona igikoni cyangirika mu ijoro rimwe gusa, ariko turiteguye kuhasana vuba bishoboka, kandi iki ntikizabuza abana kwiga. Serivisi zose z’ishuri zizakomeza nta nkomyi, ni ibintu byadutangaje kuko muri aya mezi ntabwo habonekaga imvura nk’iyi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nabwo buvuga ko iki kibazo cy’imvura idasanzwe yasenye igikoni cy’ishuri rya Rungu  bakimenye ko hazakorwa ibishoboka byose kigasanwa kandi ko bitazabuza itangira ry’amashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yagize ati: “Amakuru y’iyo mvura idasanzwe, twayamenye, nta muntu yahitanye cyangwa se ngo yangize ibindi bintu kuri iri shuri, tuzafatanya n’ishuri kuhasana kugira ngo ibyangiritse byose byongere bikore neza.”

Yasabye abaturage kwirinda muri ibi bihe by’imvura idasanzwe kuva mu manegeka kuko n’ubwo ishuri ryahuye n’icyo kibazo, ntabyabura ko hari n’umuturage imvura yasenyera akahasiga ubuzima.

Gusana icyo gikoni biteganyijwe ko bisaba ingengo y’imari isaga miliyoni imwe.

Ikigo cy’ishuri ribanza rya Rungu gifite abanyeshuri 1 040 kugeza ubu kuri iri shuri n’umuhanda ujyayo wuzuye ibyondo kubera inkangu bityo nta modoka yabasha kugera kuri iki kigo, biteganyijwe ko imvura nihita ibyondo bizakurwamo n’umuganda.

Imvura ku kigo cya Rungu yafunze umuhanda
Imvura idasanzwe yahitanye igikoni cya Rungu
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE