Burera: Kubura irimbi rusange bituma abaturage bashyingura mu ngo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rusarabuye, mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe no kutagira irimbi rusange, bituma basigaye bashyingura mu ngo zabo.
Abo baturage bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, kandi kikaba kibangamira imibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane ku bijyanye n’isuku, imiterere y’Imidugudu ndetse n’imibanire y’imiryango.
Kabasinga Speciose, wo mu Kagari ka Kabona avuga ko kubona aho gushyingura umuntu mu gace kabo rimwe na rimwe n’ubwo ngo bashyingura mu ngo bibagora kubera imisozi yo muri kariya gace ihanamye ahandi ari mu mabuye.
Yagize ati: “Twabuze aho dushyingura. Iyo umuntu apfuye tugira isoni zo gusaba ubutaka mu baturanyi, bikadusaba gushyingura mu rugo. Ariko se kugeza ryari? Ko n’ubuhaname usanga bitugora ko umunsi umwe imva isuri yazazitembana, mu Mudugudu si byiza kubisikana n’imva aho dutuye biraduhungabanya.”
N’aho Kanyabuganda Josepf,avuga ko ikibazo gikomeye, ndetse kigira n’ingaruka ku mibanire y’imiryango, kuko ngo mbere yo kujya gushyingura bishoboka ko haza ubwumvikane buke mu gihe cyo kujya gutira aho gushyingura ngo kuko hari ubwo nyirubutaka ashobora gusaba n’amafaranga kuko baba bagiye kumushyingurira mu murima
Yagize ati: “Hari n’aho bitera amakimbirane. Umuntu iyo apfuye bamwe bagira bati mushyingure hano, abandi bati oya. Ibyo byose bituruka ku kubura irimbi rusange, hakaba n’ubwo usabwa amafaranga y’aho kumushyingura kandi uba uri mu bihe bikomeye. Turasaba ubuyobozi kudutabara, tukabona aho gushyingura.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buvuga ko ikibazo cy’irimbi rusange muri Rusarabuye n’Imirenge igize aka Karere muri rusange kizwi, ariko ko kubikemura bisaba ko igishushanyombonera cy’ubutaka kibanza kurangira, ngo kuko ni cyo kizatanga igisubizo kirambye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, asanga igishushanyombonera cy’ubutaka ari cyo kizatanga igisubizo kirambye ku bijyanye no gushyingura.
Yagize ati: “Ni ikibazo abaturage bafite kandi turakizi. Kugira ngo irimbi rusange rishyirweho, tugomba kubanza kubona igishushanyombonera cyerekana neza aho ryashyirwa. Turacyategereje icyo gishushanyo, ariko nikimara kuboneka ni bwo tuzahita dushyiraho irimbi rusange.”
Abaturage bo barasaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa vuba, kuko gushyingura ababo bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye, aho gusezera ku muntu witabye Imana biba ikibazo gikomeye.