Imvura ya Kanama yishe abantu 5 ikomeretsa 15

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko abantu 5 bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi 2 igwa muri uku kwezi kwa Kanama, ikomeretsa 15.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Aristarque, yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025.
Yagize ati: “Muri iyi minsi twagize imvura muri uku kwezi kwa 8, ubusanzwe si ukwezi kurangwa n’imvura. […] tariki ya 16 twagize imvura, no mu ijoro ryakeye [tariki 18 Kanama 2025] yaguye igeza no mu gitondo. Twagize imfu z’abantu zigera kuri 5, bane muri bo bishwe n’inkuba, umwe ni inzu yamugwiriye.”
Yakomeje avuga ko abapfuye barimo abo mu Karere ka Burera babiri, ndetse n’abo muri Gicumbi, Rusizi na Ngororero, umwe muri buri Karere.
Abakomeretse 15 hari abo mu Turere twa Gicumbi na Gisagara buri kamwe umwe, batatu bo mu Karere ka Kamonyi, babiri bo mu Karere ka Musanze ndetse n’abandi 8 bo mu Karere ka Nyamasheke bakomerekejwe n’inkuba.
Mu bindi iyo mvura yangije harimo inzu 11, hakaba n’amazi yuzuye mu mihanda itandukanye akayifunga, ibishanga n’imigezi byuzuye ariko mu buryo budakabije.
