Rusizi: Umuhanda wabangamiraga abivuriza i Shagasha watangiye gukorwa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Umuhanda Badive- Shagasha w’ibilometero 4 na metero 230 wari imbogamizi ku bagana ikigo nderabuzima cya Shagasha, umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi watangiye gukorwa ngo ushyirwemo kaburimbo.

Bakomeje gusaba ko uyu muhanda wakorwa, umuyobozi wese ubasuye bakaba ari cyo bamwakiriza, kuko utari ukoze bigatuma ababyeyi batwite, abarwayi bagorwa no kugera ku kigo nderabuzima, Leta yumva ubusabe bwabo, none watangiye gukorwa.

Bucyana Epayineti w’imyaka 74 utuye mu Mudugudu wa Bisanganira, Akagari ka Shagasha yagize ati: “Twari twagize amahirwe duhabwa ikigo nderabuzima ariko uyu muhanda uba ingorabahizi ku buryo twabonaga n’ubundi gisa n’aho ntacyo kitumariye kubera umuhanda mubi wakigeragaho.

Ubu watangiye gukorwa, bashyizemo laterite, imbangukiragutabara irahagera haba mu zuba haba mu mvura nta kibazo tugifite cyo kwivuza. Dutegereje gusa ko kaburimbo.”

Mukandinda Euphrasie na we ati: “Utashima Kagame ni utazi uburyo twahangayikaga. Nafashwe n’inda ku mugoroba ngeze ku kigo nderabuzima bambwira ko bagiye kunyohereza mu bitaro bya Gihundwe kandi imvura yari yose. Banshyize mu ngobyi bashyiraho imitaka biba iby’ubusa imvura ikanga ikangeraho, mfite impungenge ko hagira unyerera bakankubita hasi.”

Yunzemo ati: “Nagejejwe kuri kaburimbo aho imbangukiragutabara yari iri umutima wenda kumvamo, bituma mbyara umwana unaniwe cyane, natekerezaga gutwita nkumva umutima uvuye mu gitereko. Ubu nta bwoba mfite.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Shagasha, Nyiramugisha Chantal na we avuga ko afite ishimwe rikomeye kuri Perezida Kagame nyuma yo kubona impinduka ku bagana iri vuriro aho uyu muhanda utangiriye gukorwa.

Ati: “Ubu ingobyi narayijishe kuko natwe aha ku kigo nderabuzima twagiraga ingobyi ihoraho twakwifashisha n’abahetsi twakwitabaza bikomeye. Ubu aho umuhanda ugeze ukorwa imbangukiragutabara iragera hano igatwara umurwayi nta kibazo.

Ikindi kibazo cyakemutse ni icyo kwikorera imiti kumutwe, tiwayikorera isaha yose mu mvura cyangwa ihise mu muhanda mubi nk’uwo ngo uvuge ko yose izakugeraho yuzuye cyangwa ari mizima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred, agaragaza ko ikorwa ryawo rizakemura byinshi, harimo kibazo cy’abaturage bivurizaga ku kigo nderabuzima cya Shagasha, ukazanafasha mu mihahiranire.

Ati: “Watangiye kubakwa muri Mata uyu mwaka, biteganyijwe ko mu Kuboza uzaba wuzuye. Imirimo iragenda neza nta kibazo, umaze guha akazi urubyiruko ururenga 200, ukazanatuma agace ka Shagasha gaturwa neza, abashoramari bakahayoboka.”

Yasabye abaturage kuwakira neza no kuwubungabunga kuko ari igikorwa remezo gikomeye cyane, kizanye impinduka zikomeye mu buzima, ubukungu n’imibereho myiza.

Urubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Rusizi, LODA mu mishinga iterwa inkunga na Banki y’Isi mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa remezo by’imijyi yunganira Kigali.

Uwo muhanda uzuzura utwaye arenga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikorwa ry’uyu muhanda rizakemura imbogamizi zagoraga abawukoresha
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE