Pogačar uheruka kwegukana Tour de France ahanze amaso Shampiyona y’Isi i Kigali

Pogačar uheruka kwegukana Tour de France ahanze amaso Shampiyona y’Isi i Kigali

Umunya-Slovenia Tadej Pogačar usazwe ari nimero ya mbere mu mukino wo gusiganwa ku magare, yatangaje ko atazitabira Vuelta a Espana kugira ngo abashe kwitegura neza Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025.

Mu Cyumweru gishize, ni bwo Pogačar yegukanye Tour de France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, iba iya kane muri rusange.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni we wegukanye Shampiyona y’Isi ya 2024 mu gusiganwa mu muhanda, yabereye i Zürich mu Busuwisi.

Uyu mukinnyi yatangaje ko atazitabira iri siganwa ryo muri Espagne kugira ngo aruhuke neza, bityo bizamufashe kwitegura Shampiyona y’Isi.

Ati: “Ndifuza kuzagaruka meze neza by’umwihariko muri Shampiyona y’Isi.”

Vuelta a Espana ni ryo siganwa rukumbi muri atatu akomeye ku Isi Pogačar ataregukana, icyakora yabaye uwa gatatu mu 2019 ari nayo nshuro yaryitabiriye gusa.

Ni ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi igiye kubera ku Mugabane wa Afurika, aho itegerejwe i Kigali hagati y’itariki 21 na 28 Nzeri 2025.

Tadej Pogačar ahanze amaso muri Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri 2025
Tadej Pogačar uri hagati aheruka kwegukana Tour de France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27