Nigeria yatsinze Morocco yegukana igikombe cya Afurika cy’Abagore

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’Abagore yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2024 ku nshuro ya 10, nyuma yo gutsinda Morocco ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025, kuri Olympic Stadium iri Rabat muri Maroc.

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi, bidatinze ku munota wa 13’ Kapiteni Ghizlane Chebbak afungura amazamu ku ishoti rikomeye yateye inyuma y’urubuga rw’amahina umuzamu ananirwa gukuramo umupira ujya mu rushundura.

Ku munota 24’ Maroc yarushaga Nigeria yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sanaâ Mssoudy. 

Igice cya mbere cyarangiye Moroc yatsinze Nigeria ibitego 2-0.

Mu igice cya Kabiri, Nigeria yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura, bidatinze ku munota 64’ Nouhaila Benzina yakoze ku mupira mu rubuga rw’amahina VAR yemeza Penaliti yinjijwe neza Esther Okoronkwo.

Ku munota wa 71’ Nigeria yatsinze igitego cya kabiri cyo kuganya cyinjijwe na Folashade ijamulusi ku mupira mwiza yahawe na Esther Okoronkwo aroba umunyezamu ujya mu izamu. 

Ku munota wa 88’ Nigeria yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Jennifer Echegini. 

Umukino warangiye Nigeria itsinze Moroco ibitego 3-2 yegukana igikombe cya Afurika cya 2025 yaherukaga mu 2018.

Yari inshuro ya 10 Nigeria yegukanye igikombe cya Afurika mu mateka yayo (1998, 2000, 2002, 2004, 2006, 2010, 2014, 2016, 2018 na 2024). 

Mu bihembo byatanzwe, umukinnyi w’irushanwa yabaye Umunya-Nigeria, Rasheedat Ajibade, umukinnyi watsinze ibitego byinshi yabaye Umunya-Morocco Ghizlane Chebbak watsinze ibitego 5, Umunyezamu mwiza yabaye Umunya-Nigeria Chiamaka Nnadozie mu gihe Umutoza mwiza Justine Madugu utoza Nigeria.

Nigeria, Maroc, Ghana na Afurika y’Epfo ni zo zizaserukira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brazil kuva 24 Kamena kugeza ku ya 25 Nyakanga 2027.

Nigeria yatwaye igikombe idatsinzwe
Nigeria yegukanye igikombe cya Afurika ku nshuro ya 10
Esther Okoronkwo atsinda igitego cya mbere kuri Penaliti
Jennifer Echegini yishimira igitego cya Gatatu yahesheje Nigeria igikombe
Abakinnyi ba Nigeria bishimana n’abafana babaherekeje muri Moroco
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 27, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE