Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

Ubwegure butunguranye bwa Visi-Perezida w’u Buhinde wari unayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Jagdeep Dhankhar bwateje impaka zikomeye n’urujijo haba mu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi ku mpamvu ibyihishe inyuma yatumye yegura.

Ibaruwa y’ubwegure bwe yaje itunguranye nyuma yo kuyobora inama y’Abasenateri ndetse aranabarahiza ku mugoroba wo ku 21 Nyakanga  nyuma, ahita ayisohora    avuga ko ashaka gushyira imbere ubuzima bwe no gukurikiza inama z’abaganga.

Mu ibaruwa ye yavuze ko byari umugisha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye kandi byagize impinduka ku izamuka ry’ubukungu ridasanzwe ariko yeguye ku mirimo ye ku bw’impamvu z’ubuzima bwe.

Yaraye yeguye mu gihe byari biteganyijwe ko azagirira uruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Jaipur ku wa 23 Nyakanga.

BBC yatangaje ko nubwo yeguye ariko ishyaka rye rya Bharatiya Janata Party, (BJP) ntacyo rirabivugaho mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegesti bavuze ko kwegura kwe bidasanzwe ahubwo hari ikibyihishe inyuma.

Jagdeep Dhankhar, w’imyaka 74 yabaye Visi-Perezida w’u Buhinde muri Kanama 2022, gusa manda ye yari kuzarangira mu 2027.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27