Amata y’ifu akorerwa mu Rwanda agiye kujya aboneka mu maduka mato

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 28, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubuyobozi bw’Uruganda Inyange Industries, rukora amata y’ifu, bwatangaje ko mu minsi iri mbere azatangira kuboneka mu maduka hose ku buryo buri wese azashobora kuyagura.

Ni ibyatangajwe tariki 27 Kamena 2025, ubwo urwo ruganda rwasinyanaga amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gitunganya ibiryo bifasha abana gukura neza (Africa Improved Food: AIF).

Umuyobozi w’uruganda rutunganya amata y’ifu, James Kagaba, avuga ko bateganya gukora ku buryo mu minsi iri mbere yazaba yageze mu maduka yose.

Ati: “Hari na gahunda y’uko tugiye gutangira gukora amata mato guhera ku magarama 400 kugeza ku bilo 5kg, ku buryo umuntu yayagura, ni igikorwa kirimo gukorwa vuba kizaba cyarangiye.”

Uruganda rumaze igihe kigera mu mezi 11 rukora, rukaba rwakoraga amata agurwa n’inganda, ibigo binini n’amahoteli.

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare ari naho uruganda rwubatse, bavuga ko kurugira byabagiriye akamaro kuko babonye isoko ry’umukamo wabo nkuko bisobanurwa na Gakire Elias.

Ati: “Kera aborozi muri rusange babonaga umukamo bakabura aho bawugemura bitewe no kubura amasoko ariko ubu amata turayagurisha tukabona amafaranga, tukikura mu bukene, tukiteza imbere.”

Umuyobozi w’uruganda AIF, Abraham Mathai, avuga ko amata bakora arimo intungamubiri zituma abana batandukana burundu n’ibibazo by’igwingira.

Ati: “Impamvu tuyakeneye ni uko akungahaye ku ntungamubiri zinyongera zikenewe n’abana cyane cyane abakiri bato, kugira ngo bakure nta mirire mibi bafite.”

Avuga ko ibiryo bitunganywa n’uruganda abereye umuyobozi bivanzemo ayo mata bizagenda bigezwa mu bigo no mu miryango itishoboye.

Kugeza ubu urwo uruganda rukora amata y’ifu rw’Inyange rufite abakiliya icumi b’imbere mu gihugu, batatu bo muri Tanzania, Kenya, Turkia, Ghana n’ahandi.

Nubwo bimeze bityo ariko, haracyakenewe abafatanyabikorwa benshi kuko uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 z’amata ku munsi baracyakora toni 25 ku munsi kubera isoko rikiri rito.

Nyuma yo kugirana amasezerano na AIF biyemeje gukorana ubudasubira inyuma
Umuyobobozi wa AIF Abraham Mathai avuga ko amasezerano y’ubufatanye n’uruganda bizabafasha kurushaho kugera ku ntego zabo
Umuyobizi w’uruganda Inyange rukora amata y’ifu James Kagaba n’abo bakorana bateganya ko mata agera no ku baturage bufuza kuyagura
Umwe mu borozi Gakire Elias ahamya ko urwo ruganda rwatumye isoko ry’umukamo wabo ryaguka
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 28, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Kamena 28, 2025 at 6:15 pm

Ubwose uruganda rukora amata mu Rwanda akaba amaze igihe kingana uko ataraboneka kwisoko basobanura gute ko babuze isoko kandi batayageza kwisoko ryu Rwanda aliho bagombaga guhera aliko abantu babyumva nkinkuru gusa uko amata yamazi nibindi bikorwa ni Inyange biboneka kwisoko nayo mata niko byakabaye bigenda keretse niba babona ahenze cyane kuburyo ntawashobora igiciro cyayo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE