U Rwanda n’u Bushinwa bemeranyije kwagura umubano mu rwego rw’imari

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Intumwa z’u Rwanda ziri mu Bushinwa zagiranye ibiganiro na Dongning Yang, Visi Perezida wa Banki yo mu Bushinwa izwi nka Export-Import Bank (Exim Bank), bishingiye ku kwagura umubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa binyuze muri iyo Banki.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, yatangaje ko impande zombi zemeranyije kongera ubufatanye.

Binyuze ku rubuga rwa X, MINECOFIN, yagize iti: “Impande zombi zemeranyije gukorana mu rwego rw’imari, hagamijwe kubaka umubano urushijeho gukomera kandi wagutse mu nzego zitandukanye.”

Exim Bank ni banki ya Leta y’u Bushinwa, yatangiye mu 1994 icyicaro cyayo giherereye mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa.

Yatangijwe n’inama y’igihugu cy’u Bushinwa hagamijwe gushyira mu bikorwa politiki za Leta zishingiye ku nganda, ubucuruzi bwo hanze, ubukungu n’inkunga zo hanze mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Exim Bank kandi ifasha u Bushinwa mu kugena politiki y’ubukungu hagamijwe kohereza hanze ibicuruzwa na serivisi by’u Bushinwa.

U Bushinwa buri mu bihugu biri ku isonga mu ishoramari ryinjizwa mu gihugu riva hanze. Kuva mu 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyari 1.1 by’umwihariko mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. 

U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka isaga 52 bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa usanzwe ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubufatanye mu bya tekiniki ubuhinzi, kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Imwe mu mishinga yarangiye yagizwemo uruhare n’u Bushinwa harimo kwagura Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Musanze, umushinga wo kwagura imihanda mu Mujyi wa Kigali ireshya n’ibilometero 54.

Hari kandi gutera inkunga imirimo y’umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 ndetse n’umuhanda wa Sonatubes – Gahanga.

Indi mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa igizwe n’umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi n’ibindi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE