Perezida Kagame yahagarariwe mu Isabukuru y’Ubwigenge bwa Mozambique

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere Gen. (Rtd) James Kabarebe, yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge bwa Mozambique.
Gen (Rtd) Kabarebe yageze i Maputo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena, akaba yanifatanyije n’abandi banyacyubahotp mu muhango wo kunamira intwari z’Igihugu ku Gicumbi cy’Intwari cya Mozambique.
Ibirori by’akataraboneka byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge bwa Mozambique byabereye muri Sitade ya Machava iherereye i Matola mu Ntara ya Maputo.
Perezida wa Mozambique Daniel Chapo, yacanye urumumuri rushimangira ubumwe bw’Igihugu ndetse atanga ubutumwa buhamagarira abaturage ba Mozambique gukomeza guharanira iterambere n’ubumwe bwa Mozambique.
Yagaragaje iterambere Mozambique yagezeho mu myaka 50 ishize ibonye ubwigenge ku bukoloni bwa Portugal, ashimangira ko hari byinshi byagezweho mu burezi, ubuvuzi, ibikorwa remezo n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Perezida Chapo yashimangiye ko ahazaza h’imiyoborere y’Igihugu hazibanda ku kubaka umusingi w’ubwigenge busesuye mu bukungu.
Perezida Chapo yanagarutse ku ngorane Mozambique irimo guhura na zo zirimo n’umutekano muke mu Majyaruguru y’Igihugu aho u Rwanda rwohereje ingabo zo guhashya ibikorwa by’iterabwoba kuva mu 2021.
Yanagarutse kandi ku kibazo cy’ubukene bwabaye akarande, ubushomeri mu rubyiruko, ibiza karemano bidasiba kwibasira igihugu ndetse n’ikibaso cya ruswa ikomeza kumunga inzego za Leta n’iz’abikorera.
Yagaragaje ko Guverinoma ya Mozambique ikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibyo bibazo, anakomoza ku ruhare rw’ubufatanye bw’abaturage bose mu kugera ku bisubizo birambye.
Ibyo birori byitabiriwe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi waranzwe n’imyiyereko ndetse n’imbyino za gakondo, umuhango wo gutanga ibihembo, akarasisi ka gisirikare n’ibindi bikorwa bibereye ijisho.
Umuhango kandi witabiriwe n’Abaperezida, ba Visi Perezida, abakuriye Inteko zishinga Amategeko baturutse mu bihugu birimo Tanzania, Portugal, Guinea-Bissau na Zimbabwe.




