Kicukiro: Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere bavuga ko hakiri ikibazo cy’imirire mibi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 21, 2025
  • Hashize umwaka 1
Image

Abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro, JADF, basanga hakiri ikibazo cy’imirire mibi bityo ko badakwiye kwishimira ko Akarere bakoreramo kari ku 10% ku gipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka Itanu.

Benjamin Musuhuke, Perezida wa JADF mu Karere ka Kicukiro, yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, mu bikorwa by’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere rizwi nka ‘Open Day’ ryabereye ku biro by’Akarere ka Kicukiro.

Insanganyamatsiko y’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere muri uyu mwaka yagiraga iti: ‘Umufatanyabikorwa mu iterambere ry’ikoranabuhanga’.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye imurikabikorwa, Musuhuke yavuze ko abafatanyabikorwa bahagurukiye kurwanya igwingira n’abana bari mu mihanda.

Ku kibazo cy’igwingira gifatwa nk’imwe mu mbogamizi abafatanyabikorwa bahura nayo, avuga ko bagomba kurirwanya.

Ati: “Turacyafite ibibazo by’imirire mibi mu Karere ka Kicukiro, ntidukwiye kwishimira ko ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda, RDHS buheruka twari ku 10%, nta munyarwanda ukwiye kugwingira na rimwe na kabiri kuko ni imibare mibi cyane, dukeneye imbaraga kugira ngo twongere uburyo bwo kugabanya iyo mibare.”

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Ni mu gihe Akarere ka Kicukiro kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu guhangana n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5 kuko abana bagwingiye bari ku 10.7%.

Perezida wa JADF mu Karere ka Kicukiro, Musuhuke, avuga ko bakeneye abafatanyabikorwa benshi kugira ngo bafatanye mu rwego rw’uburezi no guhuza imbaraga kandi bakabona ibisubizo.

Abafatanyabikorwa biyemeje kuzakoresha urubyiruko rwinshi mu ngengo y’imari y’umwaka utaha 2025/2026.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite ubushobozi bwinshi ariko nk’abafatanyabikorwa tugiye kubegera tububakire ubushobozi kandi bizatanga umuvuduko w’iterambere biturutse ku kubyaza umusaruro urubyiruko dufite.”

Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali hatangijwe gahunda yiswe ‘Nderere u Rwanda’ hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’abana barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ni gahunda yatangijwe muri Werurwe 2022 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore.

Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igamije gufasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari, igaragaza ko amafaranga yagenewe guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana yiyongereye mu mwaka wa 2024/2025.

Mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bafite imyaka iri munsi y’itanu, ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 yagenewe ibikorwa bigamije kurandura iki kibazo yarongerewe igera kuri miliyari 357.8 Frw ivuye kuri miliyari 355.4 mu 2023/2024.

Igwingira ry’abana cyane cyane abatarengeje imyaka itanu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego zitandukanye zita ku buzima bw’umwana.

Mu 2020, ku Isi habarurwaga abana barenga miliyoni 149 bafite ikibazo cy’igwingira, muri bo abarenga 40% baherereye muri Afurika.

Imibare y’ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda, RDHS, bwa 2020 igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.

Kuva icyo gihe hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gufasha ababyeyi batwite n’abonsa kubona amafunguro arimo intungamubiri zihagije ku mwana, na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itangira kubahirizwa kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye.

Akarere ka Kicukiro kakomoje ku bikorwa remezo umuturage agiramo uruhare

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yijeje abafatanyabikorwa ubufatanye ariko no gusura aho bakorera n’ibyo bakora.

Ashimangira ko ibikorwa remezo bitareba Leta gusa ahubwo ko n’abaturage babigiramo uruhare.

Ati: “Hari amahirwe menshi muri Kicukiro, tugeze aho umuturage yumva ko ibikorwa remezo atari ibya Leta gusa ahubwo yumva ko agomba gutanga n’ubushobozi bwe kugira ngo ibikorwa remezo bikunde bize.”

Umwaka w’ingengo y’imari irangiye, Akarere ka Kicukiro kakusanyije miliyoni zisaga 450 hubakwa imihanda ku bufatanye n’abaturage.

Ati: “Tuzakomeza gushyira hamwe imbaraga zishoboka kugira ngo dukomezanye mu rugendo rw’iterambere.”

Mutsinzi yasabye abafatanyabikorwa kongera umubare w’akazi gahangwa buri mwaka kugira ngo abaturage ba Kicukiro bakomeze kugira ubushobozi.

Amafoto: Anaclet

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 21, 2025
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE