Nta murwayi uzabura ubuzima kuko yabuze amaraso- RBC

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC kigaragaza ko u Rwanda rwiteguye guha ubufasha bw’amaso ibindi bihugu byarwiyambaza kandi ko nta murwayi uzigera abura ubuzima mu Rwanda kuko yabuze amaraso kuko ibyo cyabigize indahiro.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’abatanga amaraso, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tanga Amaraso Tanga Icyizere, Twese hamwe Dutabare Abarwayi.”
Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Ntara y’Amajgaruguru, mu Karere ka Musanze aho abantu batandukanye batanze amaraso.
Dr. Muyombo Thomas Umuyobozi w’ Ishami ryo gutanga amaraso muri RBC atanga icyizere ko nta murwayi n’umwe uzabura ubuzima kuko yabuze amaraso kandi igihugu cyiteguye gufasha abayakeneye aho baba baherereye hose.
Yagize ati:” Nta murwayi n’umwe uzabura ubuzima mu Rwanda kuko habuze amaraso ni ibyo twagize indahiro.”

Yongeyeho ko igihugu icyo ari cyo cyose cyakwitabaza u Rwanda gishaka ubufasha rwiteguye kubutanga kuko byava mu myanzuro yafatwa n’ubuyobozi ndetse bigaca mu nzira za dipolomasi bijyanye n’imikoranire y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Ni icyemezo cyafatwa n’ubuyobozi kuko n’ubundi ibihugu bigira uko bikorana biciye mu nzira za dipolomasi. Twebwe turiteguye uwo ari we wese wakenera ubwo bufasha ntabwo twabubura, igihe basaba amaraso ayo kubaha ntabwo twayabura.”
RBC igaragaza ko abantu 58.688 batanze amaraso mu mwaka wa 2024, aho urubyiruko rwiganje mu bayatanze, bagize 65.3 % by’abayatanze cyane.
Bamwe mu batanze amaraso bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko bayatangana umutima ukunze kuko baba bazi ko bagiye gukiza ubuzima bwa benshi.
Bemeza ko ibikorwa by’urukundo bidasaba ko uwo ufasha ugomba kuba umuzi kuko na bo bizera ko abazabagirira akamaro atari abo baziranye gusa.
Iradukunda Didier yagize ati: “Njye nafashe umwanzuro wo gutanga amaraso kuko nanjye nayaherewe ubuntu kandi ninyatanga si mfa, mu gihe uri kwa muganga uyakeneye akayabura ashobora gupfa.”

Sindayigaya Aime Bella na we avuga ko ajya yumva inkuru z’abantu bagira ibibazo kwa muganga bagakenera amaraso kandi muri abo hashobora no kubamo inshuti ze, akaba ari yo mpamvu yiyemeje kujya ayatanga.
Ati: “Gutanga amaraso biba bikijije ubuzima bw’inshuti zanjye kuko nazo zishobora kurwara zikayakenera. Kuyatanga ni igikorwa cy’urukundo kigirira akamaro abo nzi n’abo ntazi.”
Isesengura ry’ibitaro ku kunyurwa n’amaraso yatanzwe, (Hospital Satisfaction), mu mwaka wa 2024 ryagaragaje ko kunyurwa biri ku kigero cya 99.72% , aho mu maraso akenewe atandukanyijwe (blood components units) hari hakenewe 127 198 ariko habonetse 126 837 mu yatunganyijwe yose yatanzwe.
Muri uwo mwaka abatanze amaraso bari hagati y’imyaka 18-25 bangana na 46,1%, abafite imyaka 26–35 ni 19,2%, abari hagati ya 36-45 ni 21,6%, naho kuva kuri 46-60 ni 12,8% mu gihe abafite 61 kuzamura ari 0.2%.

