Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa yanenze abavugwaho ruswa mu nkiko

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasabye abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abazikoramo kwirinda ruswa, kwica amategeko n’imyitwarire ishobora gutuma bagawa.

Yabikomojeho mu butumwa yahaye abakora mu nkiko zibarizwa mu ifasi y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, abibutsa ko inshingano zabo za mbere ari ugutanga ubutabera bunyuze mu mucyo.

Yagize ati: “Nagira ngo mbabwire ko ubucamanza abaturage batabwizeye, aho tujya turavugwaho ruswa, aho tujya turavugwaho kwica amategeko nkana, aho tujya hose biragaragara ko umuturage afite ukundi atubona kandi atari ko dukwiye kuba tugaragara.

Igihugu cyacu murabizi ko umuturage ari ku isonga, ese n’iwanyu ni ko bimeze? ubu nsuye Urukiko rwa Nyarubuye sinasanga abaturage bahagera Saa kumi n’imwe za mu gitondo bakongera bagataha indi Saa kumi n’imwe bataburanishijwe?”

Abakorera muri iyi fasi y’Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana bagaragarije Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga imbogamizi bahura nazo zirimo kutagaragaza impamvu y’iyimurwa ry’urubanza no gutinda kubishyira muri sisiteme, ubuke bw’Abashinjacyaha n’ibindi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko abakora nabi badashobora kwihanganirwa.

Ati: “Ikindi twemeranyijweho ni uko bagiye kujya barebana hagati yabo, kuko buriya umuntu ajya gufatwa amaze igihe kinini avugwa. Nabo ubwaho hagati yabo bacungane, bahwiturane ariko icyo twababwiye nuko twebwe tutazabyihanganira kandi uzajya avugwaho ruswa azajya ahamagarwa tukamubaza impamvu ari we bavuga.

Niba muri mu Rukiko muri batanu, niba muri mu bwanditsi bw’Urukiko muri batatu, kubera iki ari wowe atari mugenzi wawe.”

Mu ifasi y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana, habarurwa imanza zisaga 3 700 inyinshi muri zo zikaba ari iz’inshinjabyaha ziganjemo iz’ibyaha byo gusambanya abana, imanza z’ubutaka n’izindi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE