Handball: APR na Police zageze ku mukino wa nyuma wa Playoffs

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

APR HC na Police HC zageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamaramapaka mu gushaka igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona ya Handball 2024/25.

Aya makipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza muri ½, yasojwe ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025 ku bibuga bya Kimisagara.

Iyi mikino ya ½ yitabiriwe n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona ariyo APR HC ya mbere, Police HC yabaye iya Kabiri, Musanze HC yabaye iya Gatatu na Collège ADEGI yabaye iya Kane

APR HC ya mbere yasezereye Collège ADEGI yabaye iya Kane nyuma yo kuyitsinda imikino ibiri muri Itatu ya kamaparaka.

Umukino wa mbere APR HC yatsinze Collège ADEGI ibitego 36-21, n’uwa kabiri itsinda ibitego 39-22, ihita igira amahirwe yo gukina umukino wa nyuma (Finals) wa Playoffs.

Undi wa ½ Police HC yaserezeye Musanze HC iyitsinze imikino ibiri muri itatu ya kamarampaka.

Umukino wa mbere Police HC yatsinze Musanze HC ibitego 40-20 mu gihe uwa kabiri yawutsinze ibitego 48-19.

Aya makipe yageze ku mukino wa nyuma, azakina imikino itanu muri kamaramapaka, utsinze imikino itatu yegukana igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya mbere muri Handaball y’abagabo.

Umukino wa mbere uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, ukabera muri Petit Stade i Remera.

APR HC yasereye Collège ADEGI mu mukino ya 1/2 muri kamarampaka
Police HC yasezereye Musanze HC muri 1/2 cy’imikino ya nyuma ya kamarampaka
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE