Rayon Sports yasabye abasifuzi mpuzamahanga ku mukino wa Bugesera FC

Rayon Sports yasabye FERWAFA ko yahabwa abasifuzi mpuzamahanga ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ifitanye na Bugesera FC kuko ufite ijambo ku ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse n’amakipe arwana no kutamanuka.
Ibi bikuye mu ibaruwa iyi kipe yatanditse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2025.
Ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe FERWAFA
Bwana Munyamabanga Mukuru,
Tubandikiye tugira ngo tubagezeho icyifuzo cyacu nk’ubuyobozi bwa Association Rayon Sports, kijyanye no gusaba kwitwararika no kwigengesera mu kugena abasifuzi bazayobora umukino uhuza Bugesera FC na Rayon Sports FC, uteganyijwe ku wa 17/05/2025.
Uwo mukino ubarizwa mu cyiciro cya nyuma cya shampiyona (split final), aho hasigaye imikino itatu gusa, igomba kugena ikipe izegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2024-2025 hanamenyekana izizamanuka. Buri mukino muri iki cyiciro urakomeye, kandi ushobora kugira uruhare runini mw isozwa rya shampiona. Ni muri urwo rwego dusaba ko mu kugena abasifuzi bazayobora iyo mikino, hajyamo ubushishozi buhagije.
Turifuza ko hashyirwaho abasifuzi mpuzamahanga (FIFA referees) bafite uburambe n’ubushobozi buhagije mu kuyobora imikino ikomeye, kandi bubahwa n’impande zombi.
Twifashishije ingero zabayeho mu minsi yashize mu rwego rwo kubaka ubushishozi ku bifuzo byacu:
Ku wa 08 Ugushyingo 2024, ikipe ya Vision FC yabagejejeho akarengane yahuye nako mu mukino wasifuwe na Eric Dushimana, Eric Mugabo na Munyangoga Apollinaire, aho hagaragajwe imisifurire idahwitse, byatumye isaba ko umusifuzi Eric Dushiminana atongera kuyisifurira. Icyo kibazo kugeza ubu nta gikozweho.
Ku wa 12 Gicurasi 2025, Vision FC yongeye gutanga ikirego kijyanye n’akarengane yahuye nako mu mukino wayihuje na Marine FC kuri Stade ya Rubavu, wasifuwe na Ngaboyisonga Patrick, Maniragaba Valery na Ruhumuriza Justin, aho hagaragajwe imyitwarire idahwitse n’amakosa atandukanye ku rwego rw’imisifurire.
Bwana Munyamabanga Mukuru, dushingiye ku mahame y’imicungire myiza y’amarushanwa no kurinda icyubahiro cya shampiyona yacu, turasaba ko FERWAFA ireba ku buryo andi mashyirahamwe nka CAF, ndetse n’amashyirahamwe yo ku yindi migabane yitwara mu mikino ikomeye, aho bashyiraho abasifuzi b’inararibonye bitewe n’uburemere bw’umukino.
Ibi bituma abakinnyi, abafana, n’amakipe bagira icyizere ku bipimo by’ubutabera n’imicungire y’imikino.
Turabashimiye ku bushishozi, ubufatanye, n’ubwitange mukomeje kugaragaza mu guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Kumugereka Murasanga inyandiko zibyo twavuze haruguru Mugihe tugitegereje igisubiza cyanyu cyiza, tubaye tubashimiye.
Rayon Sports yanditse iyi baruwa nyuma y’amakaru yavuzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ko Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick ari we wahawe kuzayobora uyu mukino.
Gikundiro ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 59, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri. Ni mu gihe Bugesera FC bazahura ari iya 11 n’amanota 31.
