Ibyihariye kuri ‘Spider Camera’ yakoreshejwe mu mukino wa APR FC na Rayon Sports

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abakurikiye umukino w’umunsi 20 wa shampiyona y’u Rwanda wabaye ku cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025 hagati ya APR FC na Rayon Sports, kuri Stade Amahoro babonye camera yagendaga hejuru y’ikibuga izwi nka’’ Spider Camera’ yakoreshejwe bwa mbere mu Rwanda.

Muri iyi nkuru Imvaho Nsha igiye kugezaho ibyihariye kuri iyi camera isazwe ikoreshwa mu mikino yo ku mugabane w’Iburayi.

Imiterere ya Spider Camera’

Iyi ‘Spider Camera’ yakozwe n’uruganda rwa Ross Video Ltd. Ishobora kugendera ku muvuduko wa metero icyenda mu isegonda ku ntera ya metero 250 kuri 250.

Uburemere bwayo, ipima ibilo 340, ifite uburebure bwa santimetero 87, ubugari bwa santimetero 88 n’ubuhagarike bwa santimetero 87.

Iyi Camera ifite ubushobozi bwo gukumira ivumbi cyangwa ubushyuhe bwinshi bwayigeraho kuko yahawe umubiri w’inyuma ukozwe muri aluminium. Ikigero fatizo cy’ubushyuhe kigomba kuba dogere Celsius ziri hagati ya -10 na 40.

Batiri zayo zibika umuriro ikoresha itembera mu kirere. Imwe ifite ubushobozi bwo kuba yawubika mu gihe cy’amasaha ane, iri gukora idahagaze.

Ubwoko bwa camera zizajya ziterekwa muri Spider Camera; harimo izo gufata amashusho mu birori cyangwa imikino birimo kuba ako kanya ari zo Sony (P1, P43 na P50), Grass Valley (LDX 80 na LDX 86), Panasonic AK-UB300 na Hitachi DH-H200.

Izizajya zifashishwa mu gufata amashusho bisanzwe harimo RED Epic (Dragon, Helium na Monstro), ARRI Alexa Mini, Sony (F55 na Venice) ndetse na Panasonic Varicam.

Ubwoko bwa ‘Lens’ buzajyana n’izi camera ni Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, Angénieux Optimo Rouge na 14-40mm.

Ibindi bikoresho bijyana nayo harimo ibiyifasha kwambarana na lens z’ubwoko bwose bukorwa n’inganda zitandukanye, microphone, insakazamajwi mu gihe ikeneye gukoresha izayo, teleprompter n’ibindi.

Iyi camera yaguzwe arenga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE