Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahishuye ko Leta itajya itererana abaturage

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko icyemezo cyo kuzamura umusanzu wa pansiyo atari icyemezo cya RSSB ahubwo ko cyafashwe na Guverinoma.
Mu kiganio yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yashimangiye ko Guverinoma izaharanira gushyira umuturage ku isonga.
Ubukungu bw’igihugu buzamuka ku muvuduko wa 9% kandi buri mwaka hagahangwa imirimo 250,000.
Ku bijyanye n’impinduka mu misanzu ya pansiyo, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko Leta itajya itererana abaturage.
Yagize ati: “Iyo ufite umuturage ku isonga, unareba uko azabaho kuva avutse kugeza ashaje.”
Yakomeje agira ati: “Umunyarwanda ukora akazi, iyo ageze ku myaka 60 ushobora gusezera ukitahira ariko dukurikije cya cyizere cy’ubuzima cyiyongereye, umunyarwanda wakoraga azajya abaho imyaka ijya kungana nk’iyo yamaze mu kazi.
Niba twishimira ko Umunyarwanda azajya abaho imyaka ijya kungana nk’iyo yamaze mu kazi, azaba atunzwe n’iki? Aho ni ho Guverinoma yarebye imbere iravuga ngo Umunyarwanda ubwo agiye kubaho igihe kirekire ntabwo azagomba kubaho igihe kirekire abayeho nabi.”
Guverinoma yumva ko Umunyarwanda akwiye kubaho igihe kirekire kandi abayeho neza.
Amafaranga y’ubwiteganyirize RSSB ifata, ni ay’abaturage, abikiye abantu, ngo iyo ageze mu gihe kigoranye arayasubizwa.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ati: “Ntabwo dushaka ko umuntu azajya mu kiruhuko cy’izabukuru ngo atangire aburare, atangira abure amafaranga y’ishuri y’abana, najya kwivuza abure amafanga ya mituweli, dushaka ko azajya mu zabukuru akagumana ubuzima bwenda gusa n’ubwo yari arimo ariko ntagwe hasi.”
Guverinoma yagaragaje ko Ikigo cy’Ubwishingizi amafaranga cyahembaga abantu ku mwaka agera kuri miliyari 60 aziyongeraho hafi 20% kugira ngo inazamurire abari bafite aya zabukuru ntoya.
Yakomeje agira ati: “Iki cyemezo ntabwo ari icya RSSB. RSSB ni Ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa, ni icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda, ni icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri ireberera abaturage kuva aho umuturage avutse kugeza igihe asaziye.”
Leta yafashwe iki cyemezo igamije kugira ngo uri mu kiruhuko cy’izabukuru azabeho ubuzima Guverinoma yumva ko akwiye kubamo.
Avuga ko nta na rimwe Guverinoma yafata icyemezo kitabereye Abanyarwanda kuko ngo ni bo gihugu ikorera.
Agira ati: “Byaratekerejwe twumva umubare atari munini cyane, turasaba abantu kwihangana, bakumva ko nta mvune irimo.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yiteguye guherekeza ibigo bizagaragaza ibibazo byo kudashobora kwishyurira abakozi babyo umusanzu wa pansiyo.
Ati: “Turi Leta iherekeza abantu mu bibazo, ntabwo tuzatererana ibigo bitazashobora kwishyura mu kwa Mbere, icyo tuzabasaba ni ukumenyekanisha neza.
Ubusanzwe umusanzu w’ubwizigamire bw’izabukuru wari 6%, aho umukozi yishyuraga 3% by’umushahara we hanyuma n’umukoresha akamwishyurira 3%.
Guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’umusanzu kizongerwa kivuye kuri 6% kigere kuri 12%. Umukozi azajya yishyura 6% n’umukoresha amwishyurire 6%.
Abanyarwanda 9% ni bo bafite akazi kazwi. Ni ukuvuga ko ari bo bishyurirwa ibigenerwa umukozi birimo imisoro, imisanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru n’ibindi biteganywa n’itegeko.
Mu myaka 15 ishize, ubukungu bw’igihugu bwagiye buzamuka ku muvuduko wa 7% naho umusaruro mbumbe ku muturage uva ku madolari 700 ku mwaka ugera ku madolari 1040 mu myaka 7 ishize.
