21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Micomyiza Jean Paul yatangiye kwitaba urukiko, urubanza rurasubikwa

12 Gicurasi 2022 - 05:52
Micomyiza Jean Paul yatangiye kwitaba urukiko, urubanza  rurasubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, rwasubitse urubanza ubushinjacyaha buregamo Micomyiza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yakoze ari Perefegitura ya Butare.

Uyu mugabo amaze ibyumweru bibiri yoherejwe mu Rwanda n’ubutabera bwa Suwede, kugira ngo akurikiranwe ku byaha bitatu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye.

Micomyiza w’imyaka 50 y’amavuko avuka mu Karere ka Gisagara mu yari Komini Kigembe, ibyaha bitatu akurikiranyweho bikaba byarakozwe ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu 1994.

Bivugwa ko icyo gihe yabarizwaga mu itsinda ryitwaga comite de crise ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Ibyaha bitatu ashinjwa birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gusambanya ku ngufu nk’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside no  gutera ubumuga bw’umubiri n’ubwo mu mutwe nk’icyaha cya Jenoside.

Nyuma yo gusomerwa imyirondoro akayemera, Micomyiza n’abunganizi be 3 bagaragarije urukiko ko batiteguye kuburana kuko batararangiza gutegura ubwiregure, ubushinjacyaha bwemera ko bwatinze kubagezaho dosiye imushinja.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeye kubongerera iminsi 5 nk’uko bari babyifuje, iburanisha ku ifunga n’ifungurwa rwimurirwa ku wa Mbere taliki 16 Gicurasi 2022.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.