Umuganda rusange wigijwe imbere urakorwa harwanywa isuri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2022 uraba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23, urakorwa hose mu Gihugu uraba ugamije kurwanya isuri kandi wigijwe imbere hagamijwe gutabara ibikorwa bitandukanye birimo kwangizwa n’imvura.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko kwigiza uyu muganda imbere ubusanzwe wari umenyerewe ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, byatewe n’uko hari ibikorwa birimo kwangirika bikeneye gutabarwa vuba.

Ati: “Umuganda mu gihugu urakorwa mu buryo bwo kurwanya isuri”.

Yongeyeho ati: “Ku italiki ya 23 Mata 2022, ni umuganda rusange twatekereje ko tugomba kwihutisha kugira ngo dutabare ibintu byinshi birimo kwangirika hirya no hino mu Gihugu. Abakurikirana amakuru kuri Radiyo murabona hirya no hino, ibiraro biragenda, ikiraro cya Gahira ejobundi cyaragiye gitwawe n’amazi, ibiraro byo muri Vunga itaka riri hafi kuzabirengera, hirya no hino mu gihugu imihanda irimo gutenguka kandi na serivisi z’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda),  zatangajwe zigaragaza ko mu kwezi kwa gatanu tuzongera kugira  imvura  nyinshi cyane”.,

Yakomeje agira ati: “Birasaba ko bikorwa hakiri kare tugatabara ibishobora kuba byatabarwa, ndetse tukareba n’abaturage bari mu manegeka, kugira ngo harebwe uburyo bayavanwamo batazatwarwa n’imvura, ni yo mpamvu twifuje ko umuganda wakigizwa hino, ugakorwa vuba”.

Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko hari ingamba zafashwe zigamije gutuma ubutaka bwose mu gihugu bugomba kurwanywaho isuri bikorwa.

Ati: “Turanamenyesha abaturage ko tumaze gusuzuma uko ikibazo cy’isuri kimeze mu Rwanda n’ibyangirika byinshi bigatwara Leta amafaranga menshi, hari ingamba zafashwe, hashyirwaho itsinda ryo kubikurikirana rigizwe na za Minisiteri zirebwa n’ubutaka, ibidukikije, amashyamba, amazi, ibikorwa remezo turi gusuzuma  uburyo ki mu Gihugu twarwanya  isuri  ku butaka bwose bugomba kurwanywaho isuri bwose mu gihugu cyacu”.

Yanavuze ko umuganda ushobora gukorwa kenshi mu kwezi abaturage baramutse babyemeje.

Yagize ati: “Twajyaga dukora umuganda inshuro imwe mu kwezi, kubera iki kibazo gikomeye cyane  abaturage babishatse tukabiganiraho na bo tukemeranwa ko twakora umuganda inshuro nyinshi zishoboka,  kugeza igihe dukemuriye ikibazo  cy’isuri noneho umuganda ukazongera kuba umwe mu kwezi”.

Umuganda rusange uba kuri uyu wa 23 Mata urakorwa harwanywa isuri
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE