Yevgeny Prigozhin yapfuye

Yevgeny Prigozhin yapfuye

Umuyobozi w’Umutwe w’abacanshuro wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Burusiya mu gace ka Tver kari mu Majyaruguru ya Moscow.

Prigozhin apfuye nyuma y’amezi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri Leta y’u Burusiya ndetse bayitangizaho ibitero nubwo nyuma byaje guhagarara.

Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya Sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa Mukuru Moscow igana mu Mujyi wa St Petersburg, nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byabitangaje.

Iyo ndege isanzwe itwara abagenzi biyubashye yari ifite abagenzi barindwi n’abandi batatu bashinzwe gutwara indege.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Muyango yatangaje icyamugoye mu gushyingiranwa na Kimenyi ari icyamamare 23 Ugushyingo 2026 Saa 15:28
  2. Ubucuti bwa Perezida Trump na Putin bukomeje kugibwaho impaka 23 Ugushyingo 2026 Saa 15:11
  3. Gatsibo: Yafatanywe inka bikekwa ko yibye ayishakira umukiliya 23 Ugushyingo 2026 Saa 12:46
  4. Rema Namakula yatangaje umuhanzi afana muri Uganda 23 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  5. RunUp yegukanye igihembo bya Galsen Urban Awards 23 Ugushyingo 2026 Saa 11:06