Bamwe mu bayobozi b’Uturere n’Intara y’Amajyaruguru bakuwe ku mirimo

Bamwe mu bayobozi b’Uturere n’Intara y’Amajyaruguru bakuwe ku mirimo

Nyuma y’isesengura rimaze gukorwa, rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, nka rimwe mu mahame rernezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho;

None kuwa 08 Kanama 2023, abayobozi bakurikira bakuwe mu mirimo:

MU BIRO BY’INTARA Y’AMAJYARUGURU

MUSHAIJA Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara. (Hashyizweho NZABONIMPA Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Intara w’agateganyo).

AKARERE KA MUSANZE

RAMULI Janvier, wari Umuyobozi w’Akarere; (Hashyizweho BIZIMANA Hamiss nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo)

KAMANZI Axelle, wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage;

TWAGIRIMANA Innocent, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi

BYIMANA Francois, wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

AKARERE KA GAKENKE

NIZEYIMANA Jean Marie Vianney, wari Umuyobozi w’Akarere; (Hashyizweho NIYONSENGA Francois nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo)

NSANZABANDI Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange;

KALISA Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi;

MUSEVENI Songa Rusakuza, wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

AKARERE KA BURERA

UWANYIRIGIRA Marie Chantal, wari Umuyobozi w’Akarere. (Hashyizweho NSHIMIYIMANA Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo).

Bikorewe i Kigali ku wa 08 Kanama 2023. Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulila Paul KAGAME

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe yashyizeho umukono mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amb. Lt Gen (Rtd) Karake yashimiye RSSB Tigers yahatannye muri ’FIBA Intercontinental Cup’ 27 Nzeri 2026 Saa 21:25
  2. Afurika y’Epfo: Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi  27 Nzeri 2026 Saa 16:05
  3. Nyagatare: Abatuye i Rubagabaga bubakiwe ivuriro ryabaruhuye ingendo zivunanye 27 Nzeri 2026 Saa 15:50
  4. Abato tubategurire kuba ikiragano kijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu – Hon. Nyirahabimana 27 Nzeri 2026 Saa 14:51
  5. Hagaragajwe icyuho kikiri mu kwegereza abahinzi ibikorwa byo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga 27 Nzeri 2026 Saa 14:24