2025: Muri Werurwe inkuba zahitanye abantu 16

2025: Muri Werurwe inkuba zahitanye abantu 16

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu bushakashatsi yakoze ku bantu bibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe 2025, inkuba zahitanye abantu 16 zikaba ari zo ziza imbere mu guhitana benshi.

Byakomojweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025, ubwo Minisitiri wa MINEMA, Maj Gen (Rtd) Murasira Albert yagezaga ikiganiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, cyibandaga ku buryo bwateguwe bwo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza muri ibi bihe by’Itumba.

Yagize ati: “Inkuba ni zo zimaze kwica abantu benshi kugeza ubungubu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’imyuzure igakurikiraho.”

Mu mibare yashyizwe ahagaragarana na MINEMA yo kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 31 Werurwe 2025, igaragaza ko inkuba zahitanye abantu 16, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwateje inkangu, zihitana abantu 4, imyuzure ihitana 2 mu gihe inkongi y’umuriro yahitanye umuntu umwe.

Abasenateri babajije niba hari ngamba zashyizweho zo gukumira ibiza by’umwihariko ibiterwa n’inkuba.

Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira yasubije ko bigoye gukumira inkuba ariko ko Leta y’u Rwanda ikomeje ingamba zo kugabanya ibyago bizikomokaho.

Yagize ati: “Inkuba biragoye kuyigenzura, kubera imiterere yayo kuko akenshi abakubitwa na yo, ntabwo bakurikiza amabwiriza yo kuyirinda. Ariko iyo inzu ifite umurindankuba ntibakubita keretse bakoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi.”

MINEMA, yavuze ko hashyizweho gahunda zo gukumira inkuba zibasira abantu mu Karere ka Rutsiro aho inzu nyinshi zashyizweho imirindankuba, imibare y’abahitanwa na yo ikaba igaragaza ko bagenda bagabanyuka.

Yavuze ko nubwo hashyizweho ingamba zo gushyira imirindankuba hose, bikigoranye kubera ubushobozi buke bwo kuyigura.

Icyakora yavuze ko abikorera, insengero n’abandi barimo kubaka ibikorwa remezo bihuriramo abantu benshi, bategekwa gushyiraho imirindankuba.

Minisitiri Maj Gen. (Rtd) Murasira yasabye abaturage bafite inyubako ziriho imirindankuba kujya banagenzura niba ikora kuko ishobora kuba imaze igihe ku nzu ariko idakora ugasanga inkuba ikubise abayirimo.

MINEMA kandi yijeje ko hari uburyo u Rwanda rurimo guteganya kwinjiza ibikoresho bikora imirindankuba ku buryo yajya ikorerwa mu Rwanda, bityo bikagabanya ikiguzi cyayo kuri ubu gihanitse, bityo abenshi bakazabasha kuyishyira ku nzu zabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14