2017-2024: Amafaranga y’imbere mu gihugu mu ngengo y’imari yarenze 80%

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2024, ingengo y’imari y’Igihugu yiyongereyeho asaga miliyari 3000 z’amafaranga y’u Rwanda, aho amafaranga akomoka mu gihugu yagize uruhare ruri hejuru ya 80%.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo yatangazaga ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yatangaje ko amafaranga yakoreshwaga mu ngengo y’imari mu mwaka wa 2018/2019 yavuye kuri miliyari ibihumbi 2.5 yariho agera kuri miliyari ibihumbi 5.8 mu mwaka wa 2024/2025.
Ni mu gihe ingengo y’imari y’umwaka utaha w’ingengo y’imari izagera kuri miliyari ibihumbi 7.032 ikaba yaramaze gutorwa n’Abadepite.
Dr Ngirente yakomeje agira ati: “Kuva mu 2018/2019 kugera mu 2024/2025 imisoro n’amahoro yikubye inshuro 2, aho yavuye kuri miliyari zisaga 1.500 agera ku yasaga 3.400.
Amafaranga ava imbere mu Gihugu n’inguzanyo z’ayo tuzishyura uruhare rwayo ku ngengo y’imari rwariyongereye rurenga kuri 80%. Icyo ni ikimenyetso cyiza cyo kwigira”.
Dr Ngirente yavuze ko ubu u Rwanda rukomeje guhangana no kwishakamo ibisubizo mu iterambere aho amafaranga y’inguzanyo rugenda ruyagabanya.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko uko kuzamuka kw’ingengo y’imari mu Rwanda kwatumye ubukungu bw’abaturage buzamuka, aho umuturage amafaranga akoresha ku mwaka na yo yiyongereye mu myaka 7 ishize.
Dr Nngirente ati: “Umusaruro mbumbe w’Umunyarwanda ku mwaka wiyongereyeho 30%, ni ukuvuga ko yavuye ku mpuzandengo y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 113 n’amafaranga 750 (angana n’amadolari y’Amerika 784), ubu tukaba tugeze ku amafaranga y’u Rwanda 1.461.797,40 (angana n’amadolari ya Amerika 1,029).”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ubukungu bwiyongereye ku banyarwanda biturutse guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro no guteza imbere inganda aho abaturage bagiye bahabwa akazi, kabafasha kwiteza imbere.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare (NISR) muri Mata 2025, cyagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutse mu myaka 7 ishize, buva kuri 39% bugera kuri 27% mu 2024.


