Zuchu yikomye abahamagara Diamond Platinumz mu gicuku

Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania akaba ari n’umugore wa Diamond Platinumz yinubiye abahamagara umugabo we igicuku kinishye avuga ko atiyumvisha ukuntu bakora ibintu nk’ibyo.
Zuchu agarutse ku ngingo y’abahamagara umugabo we mu masaha akuze y’ijoro mu gihe amaze amezi make ashyingiranywe na Diamond Platinumz mu muhango w’indini ya Islam wo gushyingira uzwi nka Nikkah wabaye muri Kamena.
Yifashishije ubutumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza n’Igiswahili Zuchu yanditse agaragaza ko atiyumvisha ukuntu umuntu ashobora guhamagara umuntu wubatse mu masaha y’igicuku.
Yanditse ati: “Sinumva impamvu umuntu yahamagara umugabo wubatse mu masaha ya samunani z’ijoro mu gicuku ese ntabwo uzi ko afite umugore.”
Akomeza yihaniza anacira amarenga uwo avuga ko ahamagara umugabo amumenyesha ko akwiye kubihagarika kuko iyo ahamagara aba abibona.
Ati: “Niba uzi ko ufite izina ritangizwa n’inyajwi ya A mbona buri gihe uhamagara umugabo wanjye, rwose hagarika kumuhamagara.”
Zuchou yeruye ku bahamagara umugabo we mu gicuku mu gihe hashize ukwezi kumwe gusa aba bombi babanye nk’umugore n’umugabo byemewe mu buryo bw’Idini ya Islam ndetse n’imiryango yombi ibizi mu gihe bari bamaze igihe kinini bakundana.


Seventy says:
Nyakanga 31, 2025 at 2:53 pmIbibintu Ukombibona . Ibibintu Bya Dayamond Na Zuchu . Ibibintu Ngewe Ukombibona Mbona Ari Nka Sinema . Buriya Mumimisi Iri Imbere Musaryakumva . Mwumvengo Zuchu Yiyamye Abamuhamagarira Umugabo . Wazanga Ari ZARI Arikubwira . Akabicishakure Noneho Mwe Mukayoberwa . Buriya Uwo Arikwiyama Aramuzi . Muminsi Iri Imbere Muzaryakumva Mwumvengo Dayamond Yagaragaye Kwa ZARI.