Zuchu akomeje kwiyama abahamagara umugabo we

Zuchu, Umuhanzikazi wo muri Tanzania akaba n’umugore wa Diamond Platnumz, yongeye kwihaniza abakobwa bahamagara telefone y’umugabo we.
Aba bombi bashyingiranwe mu muhango w’idini ya Islam muri Kamena 2025, nyuma Zuchou yaje kugaragara yibaza impamvu hari abamuhamagarira umugabo mu masaha akuze.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wa tariki 24 Nzeri 2025, Zuchou yongeye yiyama abamuhamagarira umugabo
Yanditse ati: “Ntugahamagare telefone y’umugabo wanjye.”
Zuchou Kandi aherutse kwibaza impamvu abakobwa bashobora guhamagara umugabo ufite umugore mu masaha y’igicuku.
Uyu mugore wihebeye umugabo we Diamond Platnumz, avuze ibi mu gihe aherutse gusubiranamo indirimbo ye yise Amanda n’umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Uganda Spice Diana.
Zuchu kandi, nubwo yiyama abantu bagerageza kumwinjirira mu rugo, ahagaze neza mu muziki kuko indirimbo ye yise ‘INAMA’ ikomeje kuyobora mu zarebwe cyane ku mbuga zitandukanye zicururizwaho imiziki.
Amakuru y’ishyingiranwa rya Diamond Platnumz na Zuchu yamenyekabye tariki 2 Kamena 2025.
Ubwo aba bombi basangizaga amashusho basezerana mu idini ya Islam byavugwaga ko byari byabanjirijwe n’umuhango wo gutanga inkwano wabaye tariki 01 Kamena 2025.

