Zion Temple yaguze ikigo cy’imari cyacungwaga by’agateganyo na BNR

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagurishije ikigo cy’imari cyitwa “TRUST CAPITAL- KIRA MICROFINANCE Plc”, cyahoze cyitwa AXON TUNGA MICROFINANCE Plc n’Itorero Authentic word Ministries/ Zion Celebration Center rizwi nka Zion Temple.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yacungaga by’agateganyo iki kigo, yemeje ko nyuma yo kugishyira mu maboko y’umushoramari Authentic word Ministries / Zion Celebration Center imirimo yo kugikurikirana mu buryo bwihariye yasojwe.
Ibi bikaba bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR John Rwangombwa, ku wa 15 Gashyantare 2024.
BNR yasabye abari abakiliya ba AXON TUNGA MICROFINANCE Plc n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza gukorana na TRUST CAPITAL- KIRA MICROFINANCE Plc, kuko ari ikigo gikurikije amategeko kandi kigenzurwa na BNR ndetse ko ibikorwa byayo biri gukorwa hubahirizwa ibipimo bisabwa.
Mu itangazo ryo ku wa 27 Gashyantare 2023, ni bwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yamenyesheje Abanyarwanda bose cyane cyane abakiliya ba AXON TUNGA MICROFINANCE Plc ko yafashe inshingano zo gucunga imikorere ya AXON TUNGA MICROFINANCE Plc, ihereye ku wa 01 Werurwe 2023, mu rwego rwo kurengera abayibikijemo amafaranga n’abandi bafatanyabikorwa bayo.
Nyuma yo kugurwa n’umushoramari Authentic word Ministries / Zion Celebration Center (AWM/ ZTCC), tariki ya 01 Gashyantare 2024, AXON TUNGA MICROFINANCE Plc yaje guhindurirwa izina yitwa “TRUST CAPITAL- KIRA MICROFINANCE Plc.”
BYIHORERE augustin says:
Gashyantare 21, 2025 at 10:11 pmUwiteka abahe umugisha mwinshi Kandi nishimiye intambwe nziza ZTCC tugezeho gusa turasaba ko mwaduha uburyo bwo twafunguzamo account muri bank yacu
Ndetse nuburyo twabona branche muntara
Ikindi ntekereza nuko mufashe all authentic academy abakozi baho bagahemberwa muri kira bank murakoze