Zimbabwe vs Rwanda: Impumeko y’amakipe yombi mbere y’umukino
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irakirwa n’iya Zimbabwe mu mukino w’Umunsi wa Munani wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ubera kuri kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, guhera saa cyenda.
Ibihugu byombi bigiye guhura bitatahiriwe ku munsi wa Karindwi aho Amavubi yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mu gihe Zimbabwe yatsinzwe na Benin igitego 1-0.
U Rwanda rurakina uyu mukino rudafite Rutahizamu Nshuti Innocent wujuje amakarita abiri y’umuhondo harimo iyo ku mukino wa Nigeria n’uwa Afurika y’Epfo mu kwezi k’Ugushyingo 2023 i Huye.
Ku wa Mbere, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yagaragaje abakinnyi Umutoza Adel Amrouche, ashobora gukoresha kuri uyu mukino udasanzwe.
Muri iyi myitozo ya nyuma Umutoza Adel yagaragaje ko atazatangira koresha ba myugariro batatu kuko ikipe ya mbere yakoze imyitozo mu mikinire ya 4-3-3.
Ndetse hashobora kubaho impinduka muri 11 babanza mu kibuga aho Fitina Omborenga na Enzo Hamon bari babanjemo ku mukino wa Nigeria, uyu munsi bashobora gusimburwa, Kavita agasimbura Fitina Omborenga mu gihe Muhire Kevin asimbura Enzo.
Muri ikipe ya mbere harimo umunyezamu Ntwali Fiacre, imbere ye mu bwugarizi hagakina, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry. Kavita Phanuel na Claude Niyomugabo bari mu mpande.
Hagati mu kibuga umutoza ashobora kwifashisha abakinnyi batatu ari bo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur uzwi nka ’Casemiro’ na Muhire Kevin. Mu busatirizi hari Kwizera Jojea Mugisha Gilbert na Biramahire Abeddy. Abandi bifashishijwe n’amavubi mu ikipe ya kabiri.
Umutoza w’Amavubi, Adel ari kugitutu gikomeye kuko ataratsinda umukino n’umwe kuva yahabwa ishingano zo gutoza iyi kipe aho mu mukino itanu yakinnye yatsinzwemo ine anganya umwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Umutoza w’Amavubi wungirije, Eric Nshimiyimana yavuze ko nyuma yo gutsindwa na Nigeria bagomba kureba uko babona amanota yagarura akanyamuneza ku bakinnyi, nubwo na Zimbabwe nayo iyakeneye.
Ati: “Twatsinzwe na Nigeria igisigaye ni ukureba Zimbabwe tuzakina ejo, ni ikipe ikinika ariko nanone na yo ishaka amanota atatu gusa natwe turayashaka kuko iyo utsinze biguha ikizere, ni yo mpamvu tugomba gushaka intsinzi. Tumaze igihe tudatsinda, ariko ntekereza ko urebye uko twakinnye na Nigeria, nubwo uko witegura imikino bitandukanye, gusa twiteguye neza igisigaye ni abakinnyi no kuba bameze neza mu mutwe.”
Ni mu gihe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe Umudage Micheal Nees ashobora kubanza mu kibuga Elvis Chipezeze Emmanuel Jalai, Munashe Garananga, Gerald Takwara, Jordan Zemura, Marshal Munetsi, Prosper Padera, Knowledge Musona, Tawanda Maswanhise,Thandolwenkosi Ngwenya, Tawanda Chirewa.
Ubwo Amavubi aheruka guhura na Zimbabwe mu mukino ubanza wabereye Kuri Stade Huye mu Ugushyingo 2023, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Indi mikino iteganyijwe mu Itsinda C, Afurika y’Epfo irakira Nigeria mu gihe Benin izacakirana na Lesotho.
Kugeza ubu, Itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo ya mbere ifite amanota 16, ikurikiwe na Benin ifite 11, Nigeria n’iya gatatu n’amanota 10, U Rwanda ruri ku mwanya wa kane n’amanota umunani, Lesotho ya gatanu ifite amanota atandatu na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.




