Zimbabwe izakirira Afurika y’Epfo mu Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe izakirira iya Afurika y’Epfo mu Rwanda, mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu 2019 ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yahagaritse ikibuga cya National Sports Stadium (NSS) cyo muri Zimbabwe kubera ko cyari kimaze gusaza.

Mu byo CAF yasabye iki gihugu harimo gukora kuri stade yacyo harimo gushyiramo intebe z’aho abafana bicara, igashyiraho ’Camera’ z’umutekano, ibyuma bigezweho bishyirwa aho abafana binjirira n’ibindi byayisabaga kuvugurura bimwe mu bice byayo harimo n’urwambariro.

Kuva imikino yo guhatanira igikombe cy’Isi cya 2026 yatangira Zimbabwe yakiraga imikino yayo muri Afurika y’Efo.

Kuri iyi nshuro Ishyirahamwe r’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ryatangaje ko umukino Ikipe y’igihugu “The Warriors” izahuramo na Afurika y’Epfo ku munsi wa cyenda, uzabera mu Rwanda tariki ya 6 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro.

Ntabwo ari ubwa mbere Zimbabwe izaba yakiriye umukino mu Rwanda kuko mu 2023 yanahakiriye Nigeria, mu mukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 15, u Rwanda rukaba ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani rukayanganya na Benin ya gatatu, Nigeria izigwa mu ntege ikagira arindwi. Lesotho na Zimbabwe ziri inyuma imwe ifite atandatu indi ikagira ane.

Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe izakirira Afurika y’Epfo mu Rwanda mu Ukwakira
  • SHEMA IVAN
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE