Zelensky yavuze ko Ukraine itigeze itsindwa kandi izakomeza kurwana

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 24, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Igihugu cye kizakomeza kurwana no guharanira ubwigenge kandi batigeze batsindwa ndetse inzira z’ibiganiro by’amahoro zikomeje guharurwa.

Mu ijambo rikomeye yagejeje ku bitabiriye Umunsi Mukuru w’Ubwigenge bwa Ukraine kuri iki Cyumweru, Zelensky yasobanuye ko hakenewe amahoro kandi ahazaza habo ari bo bagomba kuhagena.

Yagize ati: ”Ukraine ntiyatsinze ariko ntiranatsindwa. Dukeneye amahoro, aho ejo hazaza hacu ari twe tuzahagena, Ukraine ntituri abababajwe ahubwo turi indwanyi.” 

BBC yatangaje ko amagambo ya Zelensky aje nyuma yuko Moscow ivuze ko Ukraine yagabye ibitero ku  bikorwa remezo by’ingufu by’u Burusiya mu ijoro ryashize, ivuga ko ibitero bya drone byateje inkongi ku rugomero ruri i Kursk mu Burengerazuba bw’u Burusiya.

Bamwe mu bitabiriye ibyo birori by’Ubwigenge barimo Minisitiri w’Intebe wa Canada Mark Carney, yavuze ko bazahora ku ruhande rwa Ukraine kandi muri Nzeri bazabaha indege n’imodoka by’intambara bya miliyoni 534 z’amapawundi.

Zelensky yashimiye ibihugu byamubaye hafi by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yambika umudali w’ishimwe intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, Keith Kellogg.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko bazakomeza guhugura abasirikare ba Ukraine kugeza nibura ku mpera za 2026.

Ni mu gihe Norvege na Suwede na byo byijeje Ukraine ubufasha burambye mu bya gisirikare.  

Hagati aho ariko Perezidansi ya Ukraine n’u Burusiya kuri uyu wa 24 Kanama 2025, byatangaje ko habayeho guhererekanya imfungwa, aho buri ruhande rwasubije abasirikare 146.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko abantu umunani bo mu Karere ka Kursk, aho Ukraine yari yarigaruriye bari mu bahererekanyijwe kandi bagomba gutaha.

Perezida Zelensky yavuze ko abo u Burusiya bwabasubije barimo abasirikare, abari bashinzwe kurinda imipaka ndetse n’abasivile kandi abenshi muri bo bari barafunzwe  mu 2022.

Ukraine yijizihije Umunsi Mukuru w’Ubwigenge irahirira gukomeza kubuharanira
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 24, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE