Zelensky yasabye Amerika kuzahana Putin niyanga ibiganiro

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzakora igikorwa gikomeye mu gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yakwanga guhura na we mu biganiro.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Zelensky avuga ko Putin naramuka yanze ko babonana bonyine azaba agaragaje ko adashaka kandi atiteguye amasezerano y’amahoro.

Yagize ati: “Ibiganiro by’impande zombi turabyiteguye. Ariko se u Burusiya bubaye butiteguye? Niba batiteguye, twifuza kubona igisubizo gikomeye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ibihugu byombi bimaze igihe mu biganiro bya dipolomasi bifitwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse habayeho ibiganiro byahuje Trump n’abayobozi b’u Burusiya na Ukraine hagamijwe guhosha intambara imaze imyaka.

Kuva intambara yatangira mu 2022, u Burusiya bumaze kwigarurira hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine ndetse Zelensky aherutse kuvuga ko bitaramenyekana niba Putin hari ubutaka azamusubiza kugira ngo intambara ihoshe nubwo Putin yabutsimbarayeho.

Abayobozi b’Ibihugu by’i Burayi bari basabye ko ibiganiro bizahuza impande zombi byazabera ahisanzuye mu gihe Perezida Vladmir Putin ashaka ko ibiganiro bizamuhuza na Zelensky, bizabera mu gihugu cye, mu murwa mukuru, Moscow aho kuba ahandi.

Perezida Zelensky yifuza guhura na Putin bonyine
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE