Zambia: Abantu 8 bapfiriye mu kirombe umwe aburirwa irengero

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Polisi yo mu gihugu cya Zambia yatangaje ko abantu 9 bacukuraga amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe 8 bahita bahasiga ubuzima , undi umwe yaburiwe irengero.

Kugeza ubu abantu babiri bitangazwa ko barokotse iyo mpanuka nk’uko Umuyobozi wa Polisi muri icyo gice byabereyemo cy’Umujyi wa Copperbelt, Peacewell Mweemba yabitangaje.

Ibinyamakuru byo muri Zambia byatangaje ko batandatu mu bahitanywe n’ikirombe mu Ntara ya Copperbelt bakomoka mu muryango umwe.

Africanews, Imvaho Nshya ikesha iyi nkuru yatangaje ko abo baguye muri iyo mpanuka batari abakozi ba kompanyi ifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro ahubwo bari baje kwishakira amabuye y’agaciro batabifitiye uruhushya, nk’uko bikunze kugaragara muri Zambia.

Muri Zambia, muri uku kwezi abantu 10 na bo bishwe n’ikirombe bapfira mu mpanuka yabereye i Mumbwa muri Zambia rwagati, igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro y’umuringa.

Muri Kanama kandi abantu 9 baguye mu kirombe, mu murwa mukuru Lusaka na bo bagwiriwe n’ikirombe.

Mu Ukuboza kwa 2023, abacukuzi b’amabuye y’agaciro na bwo barenga 30 bapfiriye mu kindi kirombe i Chingola ubwo imvura nyinshi yagwaga igateza inkangu.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema aherutse kuvuga ko umubare munini w’abahitanwa n’ibirombe ari abantu baba bacukura mu buryo butemewe n’amategeko.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE