Ykee Benda yakoze ubukwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhanzi wo muri Uganda Ykee Benda yasabye anakwa umukunzi we Emilly Nyawira.

Ni umuhango wakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025 witabirwa na byinshi mu byamamare byo muri Uganda.

Ykee Benda ubusanzwe witwa Wycliff Tugume yambitse impeta y’urukundo umukunzi we 

Emilly tariki 13 Kamena 2025.

Umubano wabo watangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023, ubwo uyu muhanzi yasangizaga abamukurikira amafoto bari kumwe.

Ni ibirori ibyamamare bitandukanye barimo Eddy Kenzo n’umugore we Nyamutoro, B2C, Levixion n’abandi benshi.

Ykee Benda azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’iyo yakoranye na Urban Boys bise ‘Nipe’; anakorana na Marina iyo bise ‘Ndokose’.

Umuhanzi Ykee Benda yasabye anakwa umukunzi we Emilly Nyawira
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE