Yiyemeje kuva ku rubyiniro yerekeza mu Nteko Ishinga Amategeko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Phina Mugerwa, uzwi nka Phina Masanyalaze, yatanze impapuro zimwemerera kwiyamamaza ku mwanya w’Umudepite uhagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda mu matora azaba mu 2026 yiyemeza gusiga urubyiniro.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byatangaje ko uyu muhanzikazi yatanze impapuro zimwemerera kwiyamamariza uri uwo mwanya tariki 23 Ukwakira 2025.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Phina yavuze ko agiye kuba ijwi ry’abatagira kivugira, cyane cyane abagore bajya gushaka akazi mu Burengerazuba bw’Abarabu bagahurirayo n’ibibazo bitandukanye.

Yagize ati: “Abakozi bo mu rwego rutazwi barababaye. Itegeko ry’Umurimo rirengera abakozi bo mu rwego ruzwi gusa, barimo abagore bajya gushaka imikorere mu Burengerazuba bw’Abarabu. Nyamara na bo batangiye kugira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w’igihugu no mu iterambere ryacyo. Tugomba kunganya urubuga.”

Phina ahanganiye umwanya wo guhagararira abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda   n’abarimo Agnes Kunihira w’ishyaka riri ku butegetsi NRM, usanzwe afite uwo mwanya mu gihe Phina we yiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Phina azwi cyane kubera indirimbo Bampasudde na Gyobera, kandi akaba ari umuyobozi ushinzwe umuco muri Federasiyo y’abahanzi muri Uganda.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’Abadepite kirangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE