Yibutse se Humphrey Mayanja umaze umwaka yitabye Imana

Umukobwa wa Humphrey Mayanja wavukanaga na Jose Chameleone, Druscilla Mayanja, yibutse se umaze umwaka apfuye.
Druscilla Mayanja yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ari kumwe na se, ayiherekeresha amagambo yuzuye amarangamutima.
Yanditse ati: “Umwaka urashize ntafite Papa ariko birasa nkaho bitari ukuri nkumbuye ijwi rye, ibitwenge bye n’uburyo yatumaga buri kintu kigenda neza. Akababaro ko kumubura nta na rimwe kampa agahenge, ndacyagendana na ko mu bihe bitandukanye ariko kandi ndacyafite urukundo rwe, amasomo y’ubuzima yanyigishije hamwe na zimwe mu nzibutso yansigiye, ngukumbura buri munsi.”
Akomeza agira ati: “Rukundo rwanjye, wararwanye kugeza ku munota wawe wa nyuma, nzi ko aho uri utakibabara, ariko sinzi uko nasobanura ubuzima utarimo. Uri inshuti yanjye magara, urukundo rwanjye rwa mbere kandi ruhoraho. kuba uri Papa bintera ishema kugeza ubwo tuzongera guhura rukundo rwanjye.”
Inkuru y’akababaro k’urupfu rwa Humphrey Mayanja yamenyekanye tariki 30 Werurwe 2024, ashyingurwa tariki 03 Mata 2024.
Humphrey Mayanja w’imyaka 49 y’amavuko, yitabye Imana azize kanseri ubwo yari amaze igihe mu bitaro bya Mulago, ari byo birimo kumwitaho nyuma y’uko yari avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo akurikiranirwe hafi n’umuryango we.