Yambaye kinyarwanda Levixone yerekanwe kwa Desire Luzinda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 14, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakunzwe muri Uganda Levixone yaserutse mu mukenyero n’urunigi rutatswe n’imigongo mu muhango wo kwerekanwa mu muryango wa Desire Luzinda bitegura kurushinga.

Ni nyuma y’uko  Levixione aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abakunzi be ko yakabaye yifuza ko bose bazataha ubukwe bwe bagafatanya na we guhamya ko Imana igira neza kuko abizi ko bamusengeye ariko kandi yateguye uburyo bazabutaha mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umuhango wo Kwerekanwa ukorwa nk’uwo gusaba no gukwa mu Rwanda ukaba witwa Kukyala ibirangira imiryango yombi yemeranyije gushyingirana.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare muri Uganda bose wabonaga babashyigikiye cyane ko ari abahanzi bombi, barimo umunyarwenya Alex Muhangi, Lydia Jazmine, Mudra, Ykee Benda, Martha Kay na Pastor Aloysius Bugingo, Carol Nantongo n’abandi.

Aba bombi bari bamaze igihe kinini bakundana ibyashimishije benshi mu bari babazi nyuma yo kubona Levixone yambitse impeta y’urudashira Desire Luzinda.

Levixone yagaragaye mu mukenyero n’urunigi rutatseho imigongo imyambarire igaragaza ko afite inkomoko mu Rwanda cyane ko nyina Winnie Mbabazi ari Umunyarwandakazi mu gihe Desire Luzinda we yari yambaye umwambaro wubahiriza umuco wabo wa Kigande uzwi nka Boding cyangwa gomesi ibyagaragazaga ko imico ya bombi yiyubashye mu myiteguro yabo.

Biteganyijwe bazakora ubukwe tariki 15 Kanama 2025, bukazerekanwa na MTN Uganda ibinyujuje muri ‘Application’ yayo ya ‘Yotv channels, bivuze ko uwifuza kubukurikira azishyura amashiringi agera 4000 UGX, ahawanye n’asaga 1500 Frw.

Desire Luzinda usigaye aririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yamenyekanye cyane mu muziki usanzwe, ibyashimishije abakunzi bakunda umuziki uramya ukanahimbaza Imana.

Desire Luzinda ugiye gushyingiranwa na Levixone azwi mu ndirimbo zirimo Nafuna Yesu, Mutu wange, I overcome mu gihe Levixone we yamenyekanye mu zirimo Life is better, Ndi hakyiri, Haleluya, Yoya yatuye umukunzi we.

Levixon yambaye umukenyero nanone ubwo yafataga amashusho y’indirimbo Yoya yatuye umukunzi we
Mu byishimo Levixone yaserukanye umukenyero Desire Luzinda yambara gomesi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 14, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE