Weasel Manizo yatangaje ko yababariye Sandra Teta

Umuhanzi wo muri Uganda Weasel Manizo yatangaje ko yababariye umugore we Teta Sandra, nyuma yuko mu kwezi gushize bagiranye amakimbirane, yanabaganishije ku kuba Teta yamugonga akavunika amaguru.
Ni nyuma y’uko uyu muhanzi avuga ko yamaze guhabwa ubuvuzi kandi byagenze neza, agahamya ko kuba umugore we yaramugonze abifata nk’impanuka atabikoze abigambiriye nkuko benshi babifata.
Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa 9 Nzeri 2025, Weasel yatangaje ko nta cyatuma atababarira Teta kuko ibyabaye abifata nk’impanuka kandi igihe amaze ari mu rugo arwaye yize kwihangana.
Yagize ati: “Ntabwo mbona ko yari abigambiriye ahubwo yaganjijwe n’umujinya, arangonga byari impanuka, nta cyambuza kumubabarira. Nize kwihangana no kumenya ko kuba mu rugo ari byiza. Mu by’ukuri, namenye ko kuba mu rugo ari byiza cyane kuko sinakundaga kuhamara igihe kinini.”
Akomeza avuga ko uburwayi bwe hari ibikorwa by’umuziki bwatumye asubika ibindi akabyigiza inyuma kuko atari gushobora kubikomeza ariko ubu agiye kubisubukura akajya aririmba yicaye.
Yagize ati: “Nigije inyuma ibitaramo byose byari byateguwe kuko ntashoboraga kuririmba icyo gihe. Ariko ubu ngiye kugaruka ku rubyiniro kuko nibura ubu nashobora kuririmba nicaye mu kagare k’abarwayi.”
Inkuru y’uko Teta Sandra yagonze Umugabo we Weasel yamenyekanye tariki 7 Kamena 2025, Amakuru akavuga ko abo bombi bari muri Shan’s Bar & Restaurant ikorera i Munyonyo ku mugoroba w’itariki 6 Kamena 2025, bikaza kurangira batonganye ibyavuyemo kuba Teta yagonga Weasel wamwitambikaga adashaka ko agenda.
Teta Sandra na Weasel batangiye kubana mu 2018, kugeza ubu bafitanye abana babiri n’ubwo umubano wabo uhoramo induru za hato na hato.
