Volleyball: Abadepite b’u Rwanda begukanye igikombe mu mikino y’Inteko za EAC

Ikipe ya Volleyball y’Abagabo bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’Imikino ya EALA nyuma yo gutsinda Ikipe y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA/East Africa Legislative Assembly) amaseti 3-2, kuri iki Cyumweru.
Ikipe y’u Rwanda yasoje irushanwa nta mukino itsinzwe nyuma yo gutsinda imikino itanu yikurikiranya.
Ni ubwa mbere Abadepite b’u Rwanda begukanye iri rushanwa muri Volleyball y’Abagabo.
Imikino mpuzamahanga ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byo muri EAC yakinwaga ku nshuro ya 14, abayitabiriye ni abo mu bihugu bigize EAC birimo Uganda, Kenya, Tanzania, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.
Bahatanye mu mikino irimo ruhago, Netball, gusiganwa ku maguru, gukurura umugozi [Tug-of-war], Volleyball, Golf na Basketball.
