Uwanyiligira wayoboye RBA yungirije yitabye Imana

Uwanyiligira wayoboye RBA yungirije yitabye Imana

Claudine DeLucco Uwanyiligira wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, nk’umuyobozi wungirije yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013. Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere.

Abazi nyakwigendera baravuga ko yari umuntu urwanira ishyaka igihugu, muri make yari Inkotanyi.

Ange Soubirous Tambineza yahamirije Imvaho Nshya ko nyakwigendera yarwanye intambara y’abasebya igihugu.

Akomeza agira ati: “Ikindi yari umu feminist (umuntu uharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa).”

Mbere yo guhabwa inshingano muri RBA, Uwanyiligira yari umukozi wa InterNews.

Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.

Nyakwigendera Claudine DeLucco Uwanyiligira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14