USA yahagaritse Visa 6 000 z’abanyeshuri bashakaga kwigayo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimye abanyeshuri barenga 6 000 ibyangombwa (Visa) by’abanyeshuri bashakaga kwigayo, kubera kurenga ku mategeko ya Amerika no kuguma muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

BBC yatangaje ko abenshi barebwa n’icyo cyemezo bakurikirwanyweho ibyaha bishingiye kugutwara ibinyabiziga binyuranyije n’amategeko, ihohoterwa no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Ni icyemezo kije gikurikira umugambi wa Perezida Trump wo guhangana n’abimukira n’abandi babeshya ko baje muri USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nubwo icyemezo cya Amerika itagisobanuye neza  guhagarika izo Visa ku bashinjwa iterabwoba, bitekerezwa ko hari abanyeshuri bigaragambije bagaragaza gushyigikira Leta ya Palesitina, kandi iyo myitwarire ntiyemewe muri Amerika.

Mu byangombwa (Visa) by’abanyeshuri 6 000 byakuweho, Amerika yavuze ko hafi 4 000 muri byo byakuweho kubera ko abasanganywe ibyo byangombwa barenze ku mategeko.

Ikindi kandi, ibyangombwa bibarirwa hagati ya 200 na 300 na byo byakuweho kubera iterabwoba nk’ibikorwa bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu cyangwa birenga ku mategeko ya Amerika.

Umunyamabanga wa Leta ya USA, Marco Rubio muri Gicurasi yabwiye Abadepite ko guhera muri Mutarama ari bwo Visa z’abanyeshuri bakekwaho ibyaha zakuweho.

Yagize ati: “Ntabwo nzi umubare wa vuba, ariko birashoboka ko hakiri byinshi byo gukora.

Tuzakomeza gukuraho viza z’abantu bari hano nk’abashyitsi ariko bakaba bahungabanya ibigo byacu bya kaminuza.”

Abademokarate bamaganye gahunda y’ubutegetsi bwa Trump yo gukuraho viza z’abanyeshuri, bayisobanura nk’igitero ku burenganzira bwo guhabwa ubutabera.

Open Doors, Umuryango ubarura amakuru ku banyeshuri b’abanyamahanga watangaje ko abanyeshuri mpuzamahanga barenga miliyoni 1.1 baturutse mu bihugu bisaga 210 bigaga muri za kaminuza zo muri Amerika mu mwaka w’amashuri wa 2023/24.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 19, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE