USA: Impanuka y’indege yahitanye abasirikare 5

USA: Impanuka y’indege yahitanye abasirikare 5

Ku uyu wa Kane, byemejwe ko ingabo eshanu z’Abanyamerika zirwanira mu mazi (Marines) zapfuye nyuma y’impanuka y’indege, mu gihe zimwe zaburiwe irengero izindi zikaba zigishakishwa.

Bivugwa ko kajugujugu yabo yakoze impanuka bitewe n’ikirere cyari kimeze nabi, ibera hafi ya San Diego ubwo bari mu myitozo.

Reuters yatangaje ko iyi ndege yo mu bwoko bwa CH-53E Super Stallion yamanutse mu kibaya cya Pine, agace k’imisozi gaherereye mu burasirazuba bw’Umujyi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri ubwo yerekezaga ku kibuga cy’indege cya Marine Corps i Miramar, muri Califoniya, nk’uko byatangajwe n’ingabo.

Mu itangazo rya Jenerali Majoro Michael Borgschulte yavuze ko atewe umubabaro ndetse n’igihombo gikomeye n’urupfu rw’abasirikare batanu bakomeye.

Iyi kajugujugu CH-53E Super Stallion, iri mu ndege zikomeye zizwiho guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ikunze gukoreshwa mu myitozo ya gisirikare.

Ishobora gukoreshwa no mu gihe cyose cy’intambara kuko ishobora kurwanira mu kirere, mu mazi no ku butaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49