USA: Impanuka y’indege yahitanye abasirikare 5

USA: Impanuka y’indege yahitanye abasirikare 5

Ku uyu wa Kane, byemejwe ko ingabo eshanu z’Abanyamerika zirwanira mu mazi (Marines) zapfuye nyuma y’impanuka y’indege, mu gihe zimwe zaburiwe irengero izindi zikaba zigishakishwa.

Bivugwa ko kajugujugu yabo yakoze impanuka bitewe n’ikirere cyari kimeze nabi, ibera hafi ya San Diego ubwo bari mu myitozo.

Reuters yatangaje ko iyi ndege yo mu bwoko bwa CH-53E Super Stallion yamanutse mu kibaya cya Pine, agace k’imisozi gaherereye mu burasirazuba bw’Umujyi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri ubwo yerekezaga ku kibuga cy’indege cya Marine Corps i Miramar, muri Califoniya, nk’uko byatangajwe n’ingabo.

Mu itangazo rya Jenerali Majoro Michael Borgschulte yavuze ko atewe umubabaro ndetse n’igihombo gikomeye n’urupfu rw’abasirikare batanu bakomeye.

Iyi kajugujugu CH-53E Super Stallion, iri mu ndege zikomeye zizwiho guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ikunze gukoreshwa mu myitozo ya gisirikare.

Ishobora gukoreshwa no mu gihe cyose cy’intambara kuko ishobora kurwanira mu kirere, mu mazi no ku butaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15