USA: Abanyeshuri barenga 300 bigaragambije batawe muri yombi

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyeshuri barenga 300 bo muri Kaminuza zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bamaze gutabwa muri yombi bazira kwigaragambya basaba ko intambara muri Palestine ihagarara.

Imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize kandi ibinyamakuru birimo Aljazeera byatangaje ko nta gahunda yo guhagarika kwigaragambya abanyeshuri bafite mu gihe ibyo bari gusaba bitarashyirwa mu bikorwa.

Barasaba ko intambara hagati ya Isiraheli na Palestine ihagarara ndetse na za kaminuza zigaharika gushora imari mu bigo bya Isiraheli, kandi Leta zunze Ubumwe z’Amerika zigahagarika inkunga zitera ingabo za Isiraheli.

Aba banyeshuri bafashe ikindi cyumweru cyo kwigaragambya kugeza igihe ibyo basaba bizubahirizwa.

Muri kaminuza zitandukanye iyi myigaragambyo iri kuberamo harimo iya  Columbia, iya California  y’Amajyepfo, n’iya Washington.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE