Urw’ubujurire rwahamije Ntanganzwa ibyaha bya Jenoside akatirwa burundu

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cy’igifungo cya burundu kuri Ntaganzwa Ladislas nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu bwicanyi yagizemo uruhare rukomeye.
Ntaganzwa w’imyaka 60 y’amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu ubu ni agace kamwe mu tugize Akarere ka Nyaruguru. Mu byaha byamuhamye harimo icyo gukora Jenoside, gufata ku ngufu n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
By’umwihariko, Ntaganzwa ashinjwa kuba ari we wari ku ruhembe rw’imbere mu gitero cyagabwe ku Batutsi b’abasivili bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda muri Komini Nyakizu, ahiciwe imbaga y’inzirakarengane ziganjemo abagore, abasaza n’abana.
Abatangabuhamya babwiye Urukiko Rukuru mu rubanza rwa mbere, ko Ntaganzwa ari we wazanye Abajandarume i Cyahinda abakuye i Butare, ndetse anabategeka kurasa abasivili b’Abatutsi bari birunze kuri Paruwasi.
Ibyo bikorwa by’ubugome, Abajandarume babifatanyijemo n’Interahamwe ndetse n’impunzi z’Abarundi zari muri ako gace k’Amajyepfo gahana imbibi n’u Burundi.
Ubujurire bwa Ntaganzwa yabushingiye ku ngingo zitandukanye, ariko iy’ingenzi ni igaruka buhamya bw’abatangabuhamya avuga ko buvuguruzanya kuko abatanze ubuhamya ko bamubonye mu gitero cy’i Cyahinda batahurije ku myambaro yari yambaye, aho bamwe bavuze ko yari yambaye ishati ya gisirikare mu gihe abandi bavuze ko yari yambaye imyenda ya gisivili.
Umushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko uko Ntaganzwa yaba yari yambaye kose uwo munsi bidafite agaciro gakomeye, ku buryo abatangabuhamya baba bakibyibuka nyuma y’imyaka 27 ishize, cyane ko bamubonye mu bihe bitoroshye aho kwibuka imyambaro bitari kuza mu bintu by’ingenzi umuntu yazirikana.
Nkusi yanavuze kandi ko icy’ingenzi ari ibihamya bihagije bishimangira ko Ntaganzwa yagaragaye ahabereye ubwicanyi, harimo no kuba na we ubwe yiyemerera ko yari ahari igihe ubwicanyi bwakorwaga.
Nubwo Ntaganzwa yemera ko yari ari kumwe n’Abajandarume yavanye i Butare, mu rukiko yavuze ko yari abazaniye gucungira umutekano abaturage. Yongeyeho kandi ko amasasu yarashwe n’Umujandarumwe umwe gusa amucitse ku bw’impanuka.
Nkusi anyomoza uko kwiregura, yibajije uburyo amasasu yavuze ku bw’impanuka yishe imbaga y’Abatutsi, ati: “Uretse n’ibyo, ntihari Abajandarume gusa. Interahamwe n’impunzi z’Abarundi bitwaje intwaro gakondo bari kumwe na bo, babafasha mu bwicanyi. Abo na bo se barimo kubungabunga umutekano w’abaturage?”
Yagarutse no ku mutangabuhamya wagarutse ku magambo y’incyuro Ntaganzwa yabwiye Abatutsi bari kuri Paruwasi ati: “Amafaranga yanyu mwayaguze inka, ayacu tuyagura imbunda. Ubwo rero mushikame maze amahembe y’inka zanyu abakingire amasasu…”
Nyuma y’ayo magambo ni bwo urufaya rw’amasasu rwahise rwumvikana, Abatutsi batagira ingano bicwa na yo abandi bahorahozwa n’Interahamwe ndetse n’impunzi z’Abarundi, bifashishije imipanga, amahiri n’izindi ntwaro gakondo.
Nkusi yabwiye Urukiko ko nyuma y’ibyo bitero, Ntaganzwa yanditse raporo ayoherereza abayobozi bamukuriye abamenyesha ko barwanye n’Inkotanyi muri Cyahinda bakazinesha.
Ati: “Niba amasasu yararekuwe mu buryo bw’impanuka nk’uko abivuga, ni gute byarangiye ahitanye abana bato, abasaza n’abagore?”
Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mwaka wa 2015 yoherezwa mu Rwanda mu 2016.
Yari umwe mu bantu icyenda bashyiriweho impapuro zibata muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ariko we ntiyahise afungwa kugeza ubwo urwo rukiko rwafunze imiryango.
Mu mwaka wa 2012, ICTR yari yaramaze koherereza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dosiye z’abantu batandatu mu icyenda bari bagishakishwa na we arimo.