Urwibutso rukumira urwango – Ayman Safadi uri mu Rwanda

Nyuma yo gusura Urwibutso rwaJenosude rwa Kigali ku wa Kabiri taliki ya 21 Gashyantare, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Yorodaniya (Jordania) Ayman Safadi, yagaragaje agaciro ko gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu nzibutso.
Yashimye uburyo u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo gukumira urwango n’amacakubiri rubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo azabere isomo ibinyejana byinshi by’abazabaho ku Isi.
Uyu muyobozi uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyize igihugu hasi igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni ari ikimenyetso ndakuka cy’ibyo urwango, ivangura n’ubujiji bishobora kubyara.
Yaboneyeho gushimangira ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kimwe n’izindi ziri mu bice bitandukanye by’Igihugu, rufasha kwibuka abishwe bazira uko bavutse rukaba n’ikimenyetso cy’icyo urwango rukururira abantu.
Yongeyeho kandi ko urwibutso rugira umumaro wo kwimakaza ubwiyunge bukwiye, ubutabera, ukwiyakira no gusigasira icyubahiro mwene muntu wese akeneye.
Yagize ati: “Urwibutso rubereyeho kugaragaza icyo urwango, ivangura n’ubujiji bishobora kubyara. Urwibutso nanone kandi rugaragaza u Rwanda rw’uyu munsi rubereye buri wese, ahari ubwiyunge buhamye, ubutabera, ukwiyakira no kwakira abandi bijyanye n’icyubahiro n’agaciro twese twifuza.”
Yakomeje ashimangira ko kubungabunga urwibutso bidafitiye inyungu Abanyarwanda gusa, ati: “Ibi byibutsa Isi yose ko nta kintu kizima kiva mu rwango, ndetse u Rwanda rw’uyu munsi rugaragaza aho iterambere ryose rishobora guturuka; ni mu bwiyunge buhamye no mu kubahana.”

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Safadi yashyize indabo ku mva rusange zishyinguyemo abasaga 250,000 biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Asuye u Rwanda mu gihe habura ukwezi n’iminsi mike kugira ngo u Rwanda rutangire icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guhera ku ya 7 Mata buri mwaka ibendera ry’u Rwanda rirururutswa ndetse hakaba n’ibikorwa bitandukanye bigamije kwibuka no gusubiza icyubahiro abishwe muri Jenoside bahowe uko bavutse, gufata mu mugongo imiryango yarokotse no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Minisitiri w’Intebe wungirije Safadi, yitezweho guhura n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda baganira ku nzego z’ubutwererane bw’Ibihugu byombi zirimo ubukungu, ishoramari n’ubucuruzi.
Uruzinduko rwe mu Rwanda ruje rukurikira ibiganiro yagiranye na Minisitiri Dr. Biruta Vincent ubwo habaga Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu mu mwaka ushize (WEF 2022) i Davos mu Busuwisi muri Gicurasi 2022.
Muri ibyo biganiro, abayobozi bombi biyemeje kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda na Jordania nk’uko bishimangirwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).
Muri Werurwe 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we yakiriwe n’Umwami wa Jordania Abdullah II bin Al-Hussein, bagirana ibiganiro byibanze ku kwagura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.


